APR FC yatangiye ibiganiro na rutahizamu Ani Elijah

Ikipe ya APR FC yatangiye ibiganiro na rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ani Elijah ukinira Bugesera FC.

APR FC yatangiye ibiganiro na rutahizamu Ani Elijah
APR FC yatangiye ibiganiro na rutahizamu Ani Elijah

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko ibiganiro hagati ya APR FC n’uyu rutahizamu byatangiye nkuko umuntu wa hafi ye wizewe yabiduhamirije.

Ashobora gutangwaho miliyoni 20 Frw
Ashobora gutangwaho miliyoni 20 Frw

Yagize ati "Yego ibyo ni ukuri ariko hategerejwe ko umwaka w’imikino urangira ngo turangize ibiganiro."

Amakuru kandi akomeza avuga ko umwaka umwe uyu mugabo azaba asigaje muri Bugesera FC ubwo shampiyona 2023-2024 izaba irangiye ashobora kuzatangwaho miliyoni 20 Frw.

Ani Elijah yageze muri Bugesera FC mu mpeshyi ya 2023, aho kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 14 muri shampiyona aho we na Victor Mbaoma wa APR FC banganya ibitego bayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka