Zirimwabagabo amaze amezi icyenda yarirukanywe n’umugore mu rugo rwabo

Zirimwabagabo Jean Pierre wo mu kagari ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi akarere ka Musanze, avuga ko amaze amezi icyenda aba hanze nyuma yo kwirukanwa mu rugo n’umugore we, agacyura undi mugabo.

Uwamariya Marie Claire, Umuyobozi w'akarere wungirije yumva ibibazo by'imiryango
Uwamariya Marie Claire, Umuyobozi w’akarere wungirije yumva ibibazo by’imiryango

Avuga ko we n’umugore babayeho ari abakene aho umugabo yabagaho aca inshuro ngo abone icyamutunga n’umugore we ndetse n’umwana umwe babyaranye.

Muri iyo mibereho ntibagiraga aho baba, bacumbikirwaga n’abagiraneza nyuma umugabo w’inshuti ye amuha ikibanza aho uwo mugabo yubatsemo akazu kadafashije mu bukene yari afite.

Zirimwabagabo yafashe urugendo yerekeza mu Mutara aho yajyanye umugambi wo gupagasa akabona amafaranga azifashisha yubaka inzu dore ko iyo babagamo yendaga kubagwaho.

Ubwo uwo mugabo yari mu rupagaso, Leta ikimara kubona ko inzu igiye kugwa yarabubakiye, ubwo inzu yari imaze kuzura Nyiramugisha Diane, umugore wa Zirimwabagabo yahise ahindura ubuzima. Mu magambo ya Zirimwabagabo ati “yabonye ko iyo nzu Leta itwubakiye adakwiye kuyibanamo n’umugabo w’umukene nka Zirimwabagabo.”

Zirimwabagabo n'umugore we imbere y'ubuyobozi n'abaturage
Zirimwabagabo n’umugore we imbere y’ubuyobozi n’abaturage

Ati “ubwo najyaga gupagasa nshaka amafaranga yo kubaka inzu isimbura iyari ishaje, namenye ko ubuyobozi bwatwubakiye mfata udufaranga ibihumbi 30 nari maze gukorera ntaha iwanjye”.

Akomeza agira ati “nkigera mu rugo nahuye n’akaga ubwo umugore yansanganizaga ibitutsi arambwira ati ntuzongere kuntunga niboneye umunyamafaranga, ngo ntaho tugihuriye kuko inzu nasize yashaje yubaka inshya, ambuza kwinjira mu rugo ngo ntabwo hakiri iwanjye”.

Mu gihe uwo mugabo yari yirukanwe n’umugore, ngo abaturanyi be bamuriye akara bamubwira ko arebye nabi yapfa, kuko urugo rwe rwinjiwe n’umugabo ufite ubushobozi kumurusha.

Zirimwabagabo avuga ko uwo mugabo winjiye urugo rwe ariumwe mubarinda Pariki y’igihugu y’ibirunga kimwe mubyamuteye kwitwararika yigira inama yo guhungana n’umwana we w’imyaka itandatu ajya gushaka ubundi buzima.

Agira ati “muri iryo joro naragiye ndacumbika abaturage bambwira bati rero wa mugabo we ugenze make abantu bambaye imyenda nk’iriya ushobora kuhakomerekera, numva ngize ubwoba njya mu buyobozi kugeza ubu amazi icyenda ararangiye nta kintu bansubije”.

Zirimwabagabo n'umwana we w'imyaka itandatu
Zirimwabagabo n’umwana we w’imyaka itandatu

Nyuma yo kubura uwo atura ikibazo kubera ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ngo bwamwirengagije, yafashe umwanzuro wo kujyana n’umwana we ashaka umugiraneza ubacumbikira aho yatangiye umwuga wo gusudira amajerekani n’amasafuriya ngo abone ikibatunga.

Nyiramugisha Diane, umugore wa Zirimwabagabo avuga ko kuba yarirukanye umugabo ari uburenganzira bwe kuko yagiye gupagasa amusiga mu nzu ishaje agarutse asanga inzu ari nshya.

Ngo niyo mpamvu umugabo atagombaga kugira uburenganzira kuri iyo nzu Diane avuga ko yiyubakiye, amwirukana agendeye ku mpamvu yuko batigeze basezerana mu mategeko.

N’ubwo uwo mugore avuga ko yubatse inzu, yanyomorejwe mu ruhame mu nteko y’abaturage yitabiriwe na Uwamariya Marie Claire, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Nyuma y’uko Ubuyobozi butegetse umugore gusohoka mu nzu n’umugabo w’umwinjira, mu byo Nyiramugisha yasohokanye harimo n’imywambaro y’uwo wamwinjiye.

Zirimwabagabo nyuma yo gushyikirizwa inzu ye yashimiye ubuyobozi avuga ko ubuzima bwe nubw’umwana we, bugiye kurushaho kugenda neza.

Ati “nararaga ntasinziye ariko umutima wanjye uratuje, nakoraga uko nshoboye nkabona ikiro cy’utujumba nkagaburira umwana wanjye, ndashima ubuyobozi bundenganuye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndashimira cyane cyane!!!!!! uwo muyobozi wacyemuye icyokibazo.neza gose.ariko ubufasha tubasaba nuko dutanga amakuru yibyabaye mumudugudu kandi abaturajye bose babibonye.UKABIZIRA.

Eric habimana yanditse ku itariki ya: 2-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka