Zimwe mu nama zafasha ababyeyi kurinda abana babo ihohoterwa
Mu rwego rwo kurinda abana ibikorwa by’ihohotera ribakorerwa haba ku mubiri ndetse no kuri Roho ababyeyi baragirwa zimwe mu nama zabafasha kurinda abana babo ihohoterwa iryo ariryo ryose.
Izi nama ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA izitanze nyuma y’igihe gito hagiye hagaragara amatangazo ababyeyi bagiye batanga arangisha abana babo bari babuze ndetse batazi n’uwabatwaye.
Mugushaka kumenya uruhare rw’ababyeyi mu kurinda abana babo ibikorwa by’ihohotera iryo ariryo ryose Kigali Today yaganiriye na Emmanuel Munyampeta umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA avuga ko ababyeyi bakwiye kwitwararika cyane cyane kwita ku bana babo kugira ngo babarinde ibikorwa by’ihohotera.
Munyampeta avuga ko umubyeyi asabwa kuba hafi y’umwana, kumenya amakuru y’umwana buri kanya, ikindi kumenya n’ibikorwa umwana akora mu buzima bwa buri munsi.
Aha Munyampeta avuga ko igihe umubyeyi atari kumwe n’umwana aba agomba byibura kubaza uwo yamusigiye uko ameze, uko yiriwe, nuko ubuzima bwe bumeze ariko aha umubyeyi akita cyane kureba uwo yamusigiye niba afite ubushobozi bwo kurera neza uwo mwana.
Ati “Aha ndavuga ku mwana muto igihe yasigiwe umukozi cyangwa undi muntu wese wamwitaho ko umubyeyi aba adakwiye kwiyambura inshingano ze ngo aziharire undi muntu wese kuko ntawe usimbura umubyeyi”.
Ikindi umubyeyi akwiye kugenzura ni amarangamutima y’umwana akajya agenzura niba aba atishimye cyangwa ababaye kuko nubwo umwana yaba atavuga ashobora kugaragaza ibimenyetso by’uko atameze neza.
Umubyeyi ikindi akwiye kwitaho ni ukumenya uwo asigiye umwana kuko hari igihe ihohoterwa bashobora kurikorerwa n’abitwa ko babitaho.
Ati “Aha Ndavuga umukozi niba atari umwe mubamukorera ihohoterwa kuko akenshi abakozi barereshwa abana nabo usanga batarahawe uburere bukwiye, ahubwo ugasanga ariwe umuhohotera, amubwira amagambo mabi, kutamuha ifungure rye uko bikwiye, kuba yanyuzamo akanamukubita ibyo bose n’ibikorwa bibi bikubiyemo guhohotera umwana”.
Munyampeta avuga ko nubwo abantu bahugiye mu gushaka imibereho bakwiye kwibuka inshingano zo kurera neza abo babyaye kuko umwana aba akwiye kwitabwaho n’ababyeyi be bombi.
Ku bijyanye n’abana bagiye batwarwa n’abantu batazi ababyeyi babo bakababura Munyampeta avuga ko bidakwiye ko umwana muto atagomba gusigara wenyine mu rugo atari kumwe n’umuntu mukuru umureberera kuko usanga abantu bashaka guhohotera abana ariyo nzira banyuramo bakabashuka bigatuma bamwe banabatwara bakajya kubahohotera.
Ati “Umubyeyi akwiye gusigasira umwana kugeza byibura arengeje imyaka 18 igihe ashobora kuba yakwifatira ibyemezo ariko icyo gihe nacyo ababyeyi nabo ntibakwiye kubatererana ahubwo basigara bamuha ubujyanama ku myitwarire ye bakurikije ikiciro cy’imyaka agezemo.
Munyampeta avuga ko indi nama yagira ababyeyi ari ukugirana ibiganiro n’abana babo igihe batangiye gukura akababwira ko batagomba kujya bajya aho ariho hose no kudakurikira umuntu ubonetse wese.
Ikindi yibutsa ababyeyi ni ugufata neza umukozi wo mu rugo kugira ngo nawe ajye amufatira neza abana kuko iyo uwo mukozi atitaweho uko bikwiye bituma nawe atita ku bana.
Ati “Ababyeyi basabwa no kubahiriza gahunda za Leta zo kwitabira amarerero kuko kuri buri mudugudu haba irero ry’abana bato, kandi nicyo ayo marerero yashyiriweho kugira ngo afashe abana kugira umutekano igihe ababyeyi babo bagiye mu mirimo”.
Ubu mu Rwanda hari amarerero agera kuri 31,118 mu turere 30 twose tugize u Rwanda.
Bimwe mu bikorwa by’ihohoterwa byakorewe abana bato byabaye mu kwezi kwa Kanama ni abana bo mu karere ka Bugesera bajyanywe n’umugabo witwa Kwizera John abashutse akabatwara nyuma baza kuboneka yaramaze kubakorera ibikorwa by’ihohotera ubu akaba akurikiranywe mu butabera.
Undi ni umwana witwa Ganza Berquin Hodali w’imyaka 10 watwawe n’umuntu utazwi amusanze mu karere ka Nyarugenge, mu mudugu wa Mumena, umurenge wa Nyamirambo, amukuye mu rugo ashuka umukozi ko mama w’umwana amumutumye ndetse anamutira terefone ngo amuhamagaze ahita agenda.
Umwana yaje kuboneka nyuma y’umunsi umwe ariko uwari wamutwaye ntiyabasha kumenyekana.
Izi ngero z’aba bana bagiye bahohoterwa Munyampeta avuga ko byari bikwiye kubera abandi urugero rwiza rwo gufata ingamba zihamye ku babyeyi ndetse no ku bakozi bo mu ngo mu kurinda abana ibikorwa byose biganisha ku ihohotera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|