Yvonne Makolo yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya ‘IATA’

Yvonne Makolo usanzwe uyobora Ikigo cy’u Rwanda cy’ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir), yagizwe umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere (IATA).

Yvonne Makolo yagizwe Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya IATA
Yvonne Makolo yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya IATA

IATA yatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kamena 2023, Yvonne Makolo yatangiye imirimo ye nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yayo, mu gihe cy’umwaka umwe.

Amakuru yanyujijwe ku rubuga rwa Twitter rwa RwandAir, avuga ko Yvonne Makolo yahawe izi nshingano, akaba ari we mugore wa mbere uzihawe.

Abaye umuyobozi w’iri huriro wa 81, akaba ari na we mugore wenyine utorewe uyu mwanya kuva iri huriro ryashingwa.

IATA yatangaje ko guha inshingano Makolo ari ukubahiriza ihame ry’uburinganire muri iki kigo.

Yvonne Manzi Makolo ni inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu Rwanda, akaba azi n’ibigendanye n’ubucuruzi cyane, akaba n’umuyobozi mukuru wa RwandAir. Yahawe uwo mwanya ku ya 6 Mata 2018.

Mbere y’ibyo, yabaye umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibibazo by’amasosiyete muri iki kigo, kuva muri Mata 2017 kugeza Mata 2018.

Afite amahugurwa yihariye mu ikoranabuhanga kandi yakoze n’umushinga wa ‘software’, haba muri Canada no mu Rwanda.

Mu 2006, yinjiye muri MTN Rwanda, isosiyete ikora ibijyanye n’itumanaho mu gihugu. Nyuma y’igihe, yazamutse mu ntera agera ku mwanya w’umuyobozi mukuru ushinzwe kwamamaza (CMO), ndetse anaba n’umuyobozi mukuru (CEO) wa MTN.

Yvonne Makolo
Yvonne Makolo

Muri Mata 2017, ubwo Inama y’Abaminisitiri yahinduraga imiyoborere muri RwandAir, Yvonne Makolo yagizwe Umuyobozi wungirije ushinzwe ibibazo by’amasosiyete. Umwaka umwe, mu yindi mpinduka y’ubuyobozi muri RwandAir, yahawe umwanya w’Umuyobozi mukuru w’icyo kigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka