Yusuf Munyakazi wahamijwe ibyaha bya Jenoside yaguye muri gereza muri Mali

Yusuf Munyakazi wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yaguye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Mali.

Yusuf Munyakazi yaguye muri gereza muri Mali
Yusuf Munyakazi yaguye muri gereza muri Mali

Munyakazi w’imyaka 85, mu mwaka wa 2010 ni bwo yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, cyane cyane mu Burengerazuba.

Munyakazi yahoze ari umuhinzi akaba n’umucuruzi ukomeye mu cyahoze ari Cyangugu, akaba ari na we wari umuyobozi w’interahamwe mu Bugarama.

Yahamijwe uruhare mu bitero by’interahamwe byagabwe kuri Paruwasi ya Nyamasheke, Paruwasi ya Shangi n’iya Mibilizi byahitanye ibihumbi by’Abatutsi.

Yusuf Munyakazi kandi yashinjwe gufatanya n’abandi benshi mu gushaka abantu bo kwinjiza mu mutwe w’interahamwe zo mu Bugarama no guha imyitozo abagize uwo mutwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki turi kuguma hanze y’u rwanda,twifuza gutaha? Nta mikoro dufite yo kuba twariha indege?

Karamage René michel yanditse ku itariki ya: 21-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka