Yiyise umuvuzi gakondo afatirwa mu cyuho yambura abaturage

Umugabo witwa Sinzabakwira Innocent w’imyaka 36, ari mu maboko y’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuva tariki 06 Nzeri 2021, nyuma yo kwambura abaturage ababwira ko ari umuvuzi gakondo, akaba n’umupfumu uje kubakiza ibibazo bafite.

Yiyise umuvuzi gakondo afatirwa mu cyuho yambura abaturage
Yiyise umuvuzi gakondo afatirwa mu cyuho yambura abaturage

Uwo mugabo yafatiwe mu cyuho amaze kwambura abaturage banyuranye, aho abamenyekanye ari batatu yari amaze kwambura amafaranga agera ku bihumbi 110, ababeshya ko abavura.

Amakuru Kigali Today ikesha Mukeshimana Odette, Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Akagari ka wa Mpenge mu Murenge wa Muhoza, aho uwo mugabo yafatiwe yambura abaturage, yavuze ko nk’uko yabibwiwe n’abo yari amaze gutuburira, ngo uwo mugabo yaje ku itariki 04 Nzeri 2021 avuye i Kigali.

Uburyo yageze i Musanze ngo yahamagawe n’umwe muri abo baturage yambuye, ngo amurangiwe na mugenzi we (uwambuwe), uba i Kigali nyuma y’uko amuganyiye amubwira ko muri iyi minsi ubucuruzi yakoraga burimo kugenda nabi, aho akomeje kwibwa akagwa mu bihombo.

Nk’uko Gitifu Mukeshimana akomeza abitangariza Kigali Today, ngo uwo mugore akimara gutekerereza inshuti ye ako gahinda afite, yahise amuhuza n’uwo mugabo wiyita umupfumu, amubwiye ibibazo bye amwemerera ko afite umuti wabimukiza, ni ko kumutegera aza i Musanze, aho ngo yagezeyo atavuga Ikinyarwanda.

Ati “Bavugana kuri telefoni yavugaga Ikirundi, agera n’i Musanze akomeza kuvuga mu Kirundi, nibwo bamwakiriye bamaze kumuzimanira inzoga, rwa rurimi rw’Ikirundi rurahinduka atangira kuvuga Ikinyarwanda, nibwo byabatunguye batangira kumwibazaho, ariko atangira akazi yambura abaturage ababwira ko ari kubavura”.

Ngo yafashwe ubwo yari amaze kwambura abantu batatu, aho umwe yavuze ko yamuciye indasago ku myanya ye y’ibanga no mu ntege, amuca amafaranga ibihumbi 50, undi amuha amafaranga ibihumbi 20.

Imiti ashukisha abo yambura
Imiti ashukisha abo yambura

Ngo yafashwe ubwo yasigaga undi imiti, uwo muturage akomeza kugira amakenga ari nabwo yahamagaye ubuyobozi, nk’uko Gitifu Mukeshimana akomeza abivuga.

Ati “Umwe mu bo yari ari gutuburira abeshya ko ari kumuvura, yagize amakenga abona ko uwo mugabo asa n’aho ari guteka imitwe, nibwo yaduhamagaye atubwira ko hari umuntu urimo gutuburira abaturage. Twaragiye kubera ko yari yaduhaye ikimenyetso cy’aho bari, tumugwa gitumo dusanga bari kumwe aho yari yamukebye amusiga imiti, nyuma y’uko yari yamaze kumuca amafaranga ibihumbi 20”.

Nyuma yo gufata uwo mugabo, ubuyobozi bwakoze isesengura busanga ibyo yakoraga ari ubutubizi, bahita bamushyikiriza RIB Sitasiyo ya Muhoza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka