Yiyise umukozi wa REG afatirwa ku ipoto agiye gutanga amashanyarazi

Ngendahimana Jean Claude wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yiyise umukozi w’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi (REG), afatirwa hejuru ku ipoto agiye kuyashyira ku nzu atabyemerewe.

Si ubwa mbere Ngendahimana afatiwe mu cyuho agerageza gutanga amashanyarazi atabifitiye uburenganzira
Si ubwa mbere Ngendahimana afatiwe mu cyuho agerageza gutanga amashanyarazi atabifitiye uburenganzira

Ngendahimana uvuga ko yatangiye gukora ibijyanye n’amashanyarazi mu mwaka wa 2000 akorera icyitwaga Electrogaz, akaba yafatiwe mu cyuho mu mudugudu wa Gisenga, Akagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 agiye guha amashanyarazi uwitwa Mukarusine Jeanine.

Ngendahimana uzwi ku kazina ka Mikufe avuga ko yaje gukora impanuka yamuteye ubumuga bituma ahagarikwa ku kazi ka Electrogaz yakoreraga icyo gihe, nyuma aza gukorana n’icyitwaga RECO RWASCO azakuvamo ajya gukorera rwiyemezamirimo muri ECENER, ari na yo afitiye ikarita yafatanywe agenda yereka abaturage ababwira ko ari umukozi wa REG n’ubwo yanditseho ECENER.

Uwo mugabo avuga ko kuba yarakoranye n’abaturage neza kuko ahenshi muri kariya gace ari we wahashyize cash power bamwiyambaza, ari nabwo buryo bamwiyambajemo ngo ajye gutanga ubufasha.

Ati “Uyu mubyeyi yagize ikibazo bamwibye urutsinga, noneho barampamagara bati ese byibuze wadusayidira, nta n’igiceri cy’ifaranga rwose nari nje kumufasha, kuko uyu yari afite urusinga ruva ku muhanda bansabye kurwururutsa, bati dore batwegereje ipoto nshya, nurangiza kuyururutsa, wongere udukonegitire. Rwose nabikoze nzi ko ari amafuti, kubera ko ntagikora muri REG, ariko ubundi nari nsigaye nikorera nkorana na ba rwiyemezamirimo”.

Ngendahima wiyitaga umukozi wa REG
Ngendahima wiyitaga umukozi wa REG

Mukarusine Jeanine wari ugiye guhabwa amashanyarazi, avuga ko yahamagaye REG bakamusaba kubanza kugura urutsinga.

Ati “Jye banyibye urutsinga, mpamagara muri REG kuko nimero zabo ndazifite, barambwira bati ikintu gihari ni uko uzagura urundi rutsinga ugahamagara umutekenisiye akabigukorera. Ubwo negera umuturanyi ndamubwira nti ko batwegereje ipoto ntabwo twazana umutekenisiye, akakwimurira urutsinga urusigaye ukarumpa, arambwira ati nta kibazo uzamuhamagare”.

Ati uriya mugabo nari mfite nimero ze ndamuhamagara, ndamubwira nti ngize ikibazo, banyibye urutsinga ariko urundi ndarufite wandepana, ndamubwira nti ihangane undepane nzagura fanta”.

Claude Manaturikumwe wemeye ko bamuhindurira aho yari asanzwe afatira umuriro kugira ngo afatire ku ipoto imwegereye abone urutsinga asagurira Mukarusine, avuga ko yari azi ko umuntu ugiye kubikora ari umukozi wa REG.

Ati “Kubera ko yari yambwiye ko azana umutekenisiye wo muri REG, ntabwo nari nzi ko ari umuntu wikorera, numvaga naza akankorera, agakorera n’umuturanyi biraba bigenze neza, kubera yuko araba amanuye ku ipoto n’ubundi amapoto ni aya REG azane n’ubundi ku ipoto ya REG, urutsinga rusagutse numvaga kuruha umuturanyi nta kibazo”.

Nkubito Stanley, umukozi wa REG ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ubujura no gukurikirana imikoreshereze myiza y’amashanyarazi, avuga ko hari abantu bateye biyita abahigi bagenda ahantu hose biyitirira ko ari abakozi ba REG bagamije indonke, gusa ngo hari hashize igihe mu Murenge wa Kigali hibwa intsinga.

Ati “Muri aka gace hamaze iminsi hibwa intsinga z’amashanyarazi bikatugeraho tugakurikirana, tukamenya amakuru y’abantu bakekwa bakaducika ntubabone neza, mu bantu bakekwaga na we akaba arimo, kandi ntabwo ari bwo bwa mbere afatwa, n’ubundi yigeze gufatirwa muri Runda mu bikorwa nk’ibi agenda abeshya abaturage atyo akiyita wa REG hanyuma bakamuha amafaranga akabakorera ibintu by’amakosa. Twigeze no kumufata arafungwa urumva ko ari ubusubira cyaha, asanzwe abikora n’ahandi henshi”.

Yafashwe yari yamaze gukura urutsinga ku nzu ya Manaturikumwe agiye kurujyana kwa Mukarusine
Yafashwe yari yamaze gukura urutsinga ku nzu ya Manaturikumwe agiye kurujyana kwa Mukarusine

Abaturage barasabwa kwirinda gukorana n’abantu bagenda biyitirira ko ari abakozi kandi ataribo kuko umukozi agira ikimuranga, akagira n’aho aturuka kuko umusaba ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi bakamuguha ukamukoresha nta kiguzi agusabye.

Ingaruka ziterwa n’amakosa Ngendahimana yafatiwemo, harimo kuba yibira amashanyarazi abo yakoreye bakajya bakoresha ayo bataguze, bigateza igihombo ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi, bigatera ibibazo birimo ko amashanyarazi akubita abantu ndetse akanabatwara ubuzima, ni naho hava inkongi za hato na hato zitwika inzu zatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka