Yiyemeje gukurikiza urugero rwa Perezida Kagame aha abana Noheli
Uwanyirigira Consolée wo mu Karere ka Muhanga yatangaje ko yigiye ku muco wa Perezida Kagame wo gusangira n’abana Noheli n’Ubunani, akabitangiza muri Muhanga.

Yabivugiye mu birori byo guha abana bo mu Mujyi wa Muhanga Noheri, ibirori byahuje abana baturuka mu miryango yishoboye n’itishoboye bagasabana bakanasangira amafunguro.
Uyu muco ngo utuma abana baturuka mu miryango itishoboye, babasha gusangira ibyishimo bya Noheri n’abaturuka mu miryango yishoboye, bigafasha abana kutishishanya nk’uko Umuhire Marie Josée, umwe mu babyeyi bari muri ibi birori abivuga.
Yagize ati “Umwana w’umukene ubu ariyumvamo uburenganzira nk’ubw’umwana wishoboye. Abana bose barangana kubera umuco dukesha umubyeyi wacu Paul Kagame.”
Umuhire kandi ashimira Uwanyirigira Consolée watekereje iki gikorwa, anamusaba ko iki gikorwa cyarushaho gukura, kikagera no ku bana bo mu byaro bya kure.

Uwanyirigira Consolée watekereje iki gikorwa avuga ko agikomora ku mukuru w’Igihugu Paul Kagame, kandi ko atazahwema kugikomeza.
Agira ati “Nibyo rwose twabyigiye ku rugo rw’Umukuru w’igihugu maze natwe abagore dukurikiza urugero rwa Madamu wa Perezida wa Repuburika. Icyagaragaye ni uko abana bose basabanye ntatandukaniro ryari rihari”.


Mugunga Jean Baptiste, umuyobozi w’Umurenge wa Nyamabuye ahabereye iki gikorwa, avuga ko usibye gushimisha abana, ubu ari uburyo bwo gutuma batangira kwiyumvamo ko bose bafite agaciro kangana.
Ati “ Uyu muco uratuma abana bamwe batigunga cyangwa ngo bumve ko hari uri hasi cyangwa hejuru ya bagenzi be.”
Iki gikorwa cyahuje abana 300 bavuye mu Mujyi wa Muhanga n’abo mu Nkengero zawo, basangira amafunguro ndetse baranidagadura.

Ohereza igitekerezo
|
Umwera uturutse ibukuru ukwira hose, Ingero n’imigenzo duhora twerekwa n’umuryango w’umukuru w’igihugu tuge tubigendana hose tubisangize bose kuko ni ingenzi cyane.
uwo mumama turamushyigikiye pe nakomerezaho.