Yitabye Imana nyuma y’amezi atatu gusa ahawe Ubupadiri
Umupadiri witwa Berchair Iyakaremye, wo muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yitabye Imana nyuma y’amezi atarenze atatu yari amaze ahawe Ubupadiri.
- Padiri Berchair Iyakaremye yitabye Imana
Uwo mupadiri wahawe Isakaramentu ry’ubusaseridoti na Musenyeri Edouard Sinayobye, umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, muri Paruwasi ya Mibilizi, amakuru akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko yitabye Imana azize uburwayi, kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022.
Nyuma y’uko Kigali Today yagerageje kuvugisha Musenyeri Edouard Sinayobye ku murongo wa telefone, mu rwego rwo kumenya neza amakuru y’urupfu rw’uwo mupadiri, itumanaho ntiryadukundiye.
N’ubwo ayo makuru ataratangazwa n’ubuyobozi bwa Diyosezi ya Cyangugu, ku rubuga rwa twitter rwa Kinyamateka, ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika, cyamaze gutangaza ayo makuru aho cyanditse kiti, “Padiri Berchair Iyakaremye, wa Diyosezi ya Cyangugu yitabye Imana azize indwara, nyuma y’amezi atatu gusa ahawe ubupadiri”.
- Ubwo Berchair Iyakaremye yahabwaga ubupadiri
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
oooh!!!! Ntawebitababaza ntakundi nukumusabira dukomezakwihanganisha famiye murakoze
Turihanganisha umuryango wuno mupadiri turihanganisha nabapadiri bose kubwo kubura mugenzi wabo Imana imwakire mubayo imuhe iruhuko ridashira.
IMANA IMWAKIRE MUBAYO,IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA ARUHUKIRE MUMAHO.BABYEYI NAMWE BAKILISUTU MWIHANGANE MUKOMERE TWIFATANYIJE NAMWE MUKABABARO.
Imana imwakire mubayo Kandi mugumye kutubera ago tutari
Iyintore y’Imana,Imana iyiyereke iteka iruhukire mumahoro.
Inkuru ibabaje cyane.Yali akiri muto.Urupfu hali iyo rutungurana.Ariko ntabwo yitabye imana,ahubwo yapfuye.Biratandukanye.