Yise impanga ze 3 “Abijuru” kubera ko nta bushobozi bwo kubatunga afite

Umubyeyi witwa Nyiranzabahimana Josee wo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yahisemo kwita abana be batatu b’impanga izina rimwe bahuriyeho rya Abijuru kuko we nta bushobozi yabona bwo kubarera bagakura usibye Imana yo mu ijuru.

Izo mpanga zitandukaniye ku mazina ya gikristu gusa kuko uwa mbere yitwa Jeanette, uwa kabiri akitwa Jeanne d’Arc naho uwa gatatu ni Giselene.

Uwo mubyeyi, tariki 30/12/2011, yatangaje ko nta kintu mu buzima bwe cyamutunguye nko kubona yabyaye abana batatu b’impanga. Yagize ati “Nkimara kubabyara nahise numva umutima uvuye mu gitereko mbura uko mbigenza ariko ndemera ndatuza ndashinyiriza kuko ariko Nyagasani yabishatse”.

Ibibazo by’ingutu bikomereye uwo mubyeyi avuga ko afite harimo kubabonera amata yo kunywa, imyambaro yo kubahindurira mu gihe bamaze kuhagirwa no kwitabwaho mu buryo bw’ubuvuzi. Nyiranzabahimana yagize ati “Njye n’umugabo wanjye nta bushobozi dufite bwo kubarera usibye Nyagasani uzabidufashamo agakorera mu bantu b’abagiraneza batandukanye”.

Abo bana kubajyana ahantu nko mu birori ntabwo byoroshye kuko bisaba ko undi muntu umugenda iruhande akamufasha umwe muri bo. Bamwe mu babyeyi bazi imvune iri mu kurera bavuga ko Nyiranzabahimana afite akazi katamworoheye kuko kubyarira icyarimwe abana batatu bisaba amikoro ahagije.

Nyiranzabahimana Josee yabyaye izo mpanga mu kwezi kwa Nzeri 2011 ziza ziyongera ku wundi w’imfura.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aba bana ni beza pe na nyina ni mwiza

Chantal yanditse ku itariki ya: 4-01-2012  →  Musubize

Niyonse. Ni ukuvuga ngo hakuzima na Harerimana na Niyitanga!!!! Abijuru mbifurije gukura neza neza mu Rwanda rwanyu.

Nubwo muvutse umuco wo gufata umwana wese nk’uwawe wari waracitse, ariyo mpamvu usanga abana barenga 3500 mu bigi by’impfubyi, ariko ubu inzego zirebwa n’icyo kibazo kirasaba abanyarwanda kugarura uwo muco wo kwakira abana batagifite ababyeyi nk’ababo. P. Minister Habumuremyi Damien yahaye abandi urugero ubushize ubwo basura abo bana baba muri ibyo bigo.

Mukomere

Ntarugera François

Ntarugera François yanditse ku itariki ya: 3-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka