Yirukanywe n’umugabo kubera kubyara abafite ubumuga, abandi byabyungukiramo

Mukayiranga watawe n'umugabo kubera kubyara abafite ubumuga
Mukayiranga watawe n’umugabo kubera kubyara abafite ubumuga

Hashize imyaka itatu uwitwa Mukayiranga Julienne atandukanye n’umugabo we wamutaye amuhoye kubyara abana babiri bakurikirana, bose bavutse bafite ubumuga.

Muri 2016 nibwo Mukayiranga yatangiye kugaragazwa mu bitangazamakuru atuye munsi y’igiti mu bihuru by’i Kinyinya mu karere ka Gasabo, ari kumwe n’abo bana babiri bafite ubumuga, nyuma yo gutabwa n’umugabo.

Mukayiranga utuye i Bumbogo mu karere ka Gasabo, twaganiriye acunda akagare karimo umwana w’imyaka itanu, ati ”Abanyamakuru bangaragaje ndi ku gasozi umugabo yarantaye.

“Umugira neza yaje kungeraho anshakira aho kuba, amvuriza abana, atangira kujya angira inama ndetse kuri ubu yashyizeho abantu batwigisha kuboha uduseke no kudoda, sinabura ibihumbi umunani mu cyumweru.”

Uwitwa Gilbert Kubwimana avuga ko nta bundi buryo yari afite bwo gutabara Mukayiranga nyuma yo kumubona kuri televiziyo aba mu bihuru ari kumwe n’abana bafite ubumuga, usibye kumukorera ubuvugizi.

Nk’umukirisitu ngo yahise ashinga umuryango witwa “Love with Actions/LWA” i Bumbogo, atangira kuvuganira n’abandi bose bafite ikibazo nk’icya Mukayiranga.

Ati ”Abana bagera kuri 30 (bafite ubumuga) bamaze kubona abagiraneza bemeye kubavura, ndetse n’ababyeyi babo bahugurirwa kwiyakira no kwihangira imirimo.

“Amafaranga nyakura mu bavandimwe, mu nshuti, mu mabanki, mu bihaye Imana n’ahandi.

“Nasanze aba babyeyi bafite ikibazo gikomeye cyane kuko abagabo boshywa n’abandi guta abagore, bakaba bavuga ko bakuye za Nyabingi iwabo zituma babyara abafite ubumuga, bigatuma ingo zisenyuka”.

Abana bafite ubumuga bafashwa na Kubwimana bizihirijwe umunsi wa Noheli
Abana bafite ubumuga bafashwa na Kubwimana bizihirijwe umunsi wa Noheli

Uwitwa Niwemutoni Marie-Therese amaze kugira imbyaro eshanu zirimo babiri bavukanye ubumuga, batatu muri bo bitabye Imana, ndetse babiri muri bo ni inda zagiye zivamo.

“N’ubwo ari kumwe n’umugabo we, avuga ko iyo Kubwimana atahagoboka nabo baba baratandukanye kera kubera ibyo byago byitwa “dayimoni z’iwabo w’umugore”.

Ahetse umwana ungana nk’ufite imyaka ibiri nyamara yavutse muri 2003, Niwemutoni agira ati:”Nabanje kugira ngo ni indwara zivurwa n’imiti ya Kinyarwanda ariko si ko bimeze, naje no kugera muri CHUK bambwira ko umwana ari muzima”.

”Byari intambara kuko aho najyaga hose kuvuza umwana umugabo ntabwo yansuraga, ndetse n’umuryango we wose wancitseho”.

Haracyakenewe abatabazi benshi bo kuvuganira abana bavukana ubumuga
Haracyakenewe abatabazi benshi bo kuvuganira abana bavukana ubumuga

Hakenewe ba Kubwimana benshi mu murenge wa Bumbogo aho abafite ubumuga barenga 318, nk’uko bitangazwa n’umukozi w’uwo murenge ushinzwe imibereho myiza, Uwimana Marie Chantal.

Uwimana avuga ko hakenewe abantu bafasha imiryango irimo abantu bafite ubumuga kwiyunga kuko ngo ifitanye amakimbirane akomeye.

Ikigo cy’ibarurishamibare kigaragaza ko abafite ubumuga barenga ibihumbi 450 mu gihugu hose hatabariwemo abana babuvukana, kuko Leta iba iteganya ko bashobora kuvurwa bagakira.

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukwihanga nakundi

Niyonkur yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

Abaganga nibasobanurire abantu ko izo ndwara genetuques zibaho kandi ko zishobora no gukomoka k’ umugabo, bityo abagore bareke gutitezwa.

mamie yanditse ku itariki ya: 25-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka