Yiga yandikisha ibirenge kandi agatsinda

Nikwigize Jean De la Croix, umuhungu w’imyaka 14 utuye mu karereka Kicukiro mu mujyi wa Kigali yavutse nta maboko afite. Kuva yavuka, imirimo yose ikoreshwa amaboko ayikoresha amaguru kandi akabishobora.

Ubu Nikwigize yiga mu kigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza. Kuva yatangira kwiga yandika akoresheje ibirenge. Uretse kwandika, Nikwigize anakoresha ibirenge iyo arimo kurya cyangwa gukaraba.

Nikwigize ubwe yivugira ko atibuka neza igihe yatangiriye kwandikisha ibirenge ndetse akaba atanazi uko byaje. Agira ati “Ntabwo mbyibuka ariko mama yarambwiye ngo hari igihe nigeze kumwaka ikaramu ndandika. Hari igihe yari ari kuntamika ibiryo hanyuma nabwo mwaka ikanya ndirisha.”

Kwandika akoresha amaguru
Kwandika akoresha amaguru

Uyu mwana avuga kandi ko kimwe n’abandi bana, yikundira gukina cyane cyane umupira w’amaguru. Avuga ko hari ibintu atabasha kwikorera birimo gukaraba umubiri wose. Avuga ko ibyo ashoboye gukoresha amaguru abyikorera hanyuma ibyo adashoboye agashaka abamufasha.

Abarimu ba Nikwigize bavuga ko yandika neza kandi akandika ku muvuduko nk’uw’abandi banyeshuri bafite amaboko. Nikwigize yandika ibintu bisomeka neza ku buryo utabyiboneye utapfa kwemera ko yabyandikishije ibirenge. Uyu mwana kandi yitwara neza mu ishuri akanatsinda ku buryo umwanya wa kure abona ari uwa gatanu.

Yandika neza kandi ibintu bisomeka
Yandika neza kandi ibintu bisomeka

Iyo uganiriye na Nikwigize ubona ko afite icyizere ndetse ubwe yivugira ko afite inzozi n’intego bye. Abisobanura muri aya magambo: “Indoto zanjye ni ukurangiza amashuri yose nkashaka kazi. Nifuza kuzaba umunyamakuru”.

Nikwigize Jean De la Croix avuga ko afite ubutumwa ku bafite ubumuga. Mu magambo make yatanze ubwo ubutumwa ati “Ntibakihebe Imana yabaremye niyo izi uburyo bazabaho”.

No kurya akoresha amaguru
No kurya akoresha amaguru

Jacques Furaha

Ibitekerezo   ( 5 )

Ku kibazo cya Kabatura.Iyi nkuru ni iya Kigalitoday.Aya mafoto nayo ni umwimerere wa kigalitoday.

Jacques Furaha yanditse ku itariki ya: 13-02-2012  →  Musubize

"Komeza imihigo Rwanda yacu, uhamye ibirindiro ube ikirenga". Mwana w’u Rwanda Nikwigize nkwandikiye nkumbwirako nkwishimiye. Komereza aho kandi ukomeze n’abandi natwe mu bizazane duhuramo mu buzima utweretseko nta mpamvu yo kwiheba. Kwihata kwawe ni ingirakamaro. Nadasaba uwaba azi uyu muvandimwe wacu ko yamutashya cyane.

yanditse ku itariki ya: 11-02-2012  →  Musubize

"Komeza imihigo Rwanda yacu, uhamye ibirindiro ube ikirenga". Mwana w’u Rwanda Nikwigize nkwandikiye nkumbwirako nkwishimiye. Komereza aho kandi ukomeze n’abandi natwe mu bizazane duhuramo mu buzima utweretseko nta mpamvu yo kwiheba. Kwihata kwawe ni ingirakamaro. Nadasaba uwaba azi uyu muvandimwe wacu ko yamutashya cyane.

Karasira yanditse ku itariki ya: 11-02-2012  →  Musubize

Inkuru nziza. Ariko se ni iya Kigali Today cg ni iyo mu gihe ko nyisanze hose n’ifoto imwe. murakoze.

kabutura yanditse ku itariki ya: 10-02-2012  →  Musubize

Uno mwana arambabaje cyane,numvise ngize emotion..., anyibukije uwo nigeze kumva yandika ikaramu ayifatishije umunwa, uwaba ari byo amwigisha na byo akagerageza, ikibazo cyaba icyo kurya kuko atafatisha ikanya umunwa kandi ngo ashyire n’ibiryo mu kanwa... harya buriya nta protheses zashoboka...?

mbonabihita sango robert yanditse ku itariki ya: 10-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka