Yavuye ku buhinzi yiyemeza kudoda none agiye gushinga uruganda

Innocent Nsanzabarinda w’i Rutobwe mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, wize umwuga w’ubudozi akanawukora, avuga ko agiye gushinga uruganda rudoda imyenda, kuko kudoda kamwe kamwe ngo yabonye byambika bake.

Nsanzabarinda ubu ari mu nzira zo gushinga uruganda rudoda imyenda
Nsanzabarinda ubu ari mu nzira zo gushinga uruganda rudoda imyenda

Uyu mugabo wivugira ko mbere yari umuhinzi akaza kubivamo akaba umutayeri (umudozi w’imyenda), inzira yo kugera ku ruganda ubu arimo kubaka mu isantere ya Viro iherereye mu Murenge wa Cyahinda ngo ntiyamworoheye, ariko mu buzima bwe ngo yiyemeje kudacika intege.

Agira ati "Nize kudoda mu mwaka wa 2014, ku bw’inkunga y’umushinga PPMER Amajyambere mu cyaro. Icyo gihe natse inguzanyo ntangira gukora ariko ntibyagenda neza."

Yaje kumva iby’inguzanyo ya BDF y’amafaranga ibihumbi 500 byo kugura ibikoresho ku bize imyuga, arayifata, anagura ibikoresho by’ubudozi. Ubu inguzanyo yamaze kuyishyura, arimo kubaka inzu yo kudoderamo imyenda myinshi ari na yo yita uruganda.

Adoda imyenda itandukanye
Adoda imyenda itandukanye

Agira ati "Ubu n’ibikoresho by’ibanze bimwe ndabifite, mfite n’inzu nubatse iri hafi kuzura kuko igeze igihe cyo gukinga. Ndateganya kuzayitangaho ingwate nkaka inguzanyo, hanyuma nkakora uruganda."

Nsanzabarinda avuga ko intambwe agenda atera ayikesha kudapfusha ubusa no kuzigama, akanagira inama abadaha agaciro utuntu dukeya kubireka, kuko uduke ari two tuvamo byinshi.

Agira ati "Nimba uhawe ikintu, urugero nk’impano cyangwa inguzanyo ntoya, biba byiza gukora uharanira kukibyaza ikinini."

Iyi nzu Nsanzabarinda yujuje mu isantere ya Viro, akaba azayigira uruganda rudoda imyenda
Iyi nzu Nsanzabarinda yujuje mu isantere ya Viro, akaba azayigira uruganda rudoda imyenda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka