Yasanze gushakisha imibereho byoroshye mu cyaro kurusha mu mujyi

Alexis Rwagasana utuye mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye avuga ko n’ubwo abantu benshi baba bashaka kwibera mu mujyi, gushakisha imibereho byoroshye mu cyaro kurusha mu mujyi.

Rwagasana ubu afite imyaka 61. Amaze 11 agarutse ku ivuko. Ni umugabo ubona uteranye umeze neza, wabarira mu bifite mu gace atuyemo. Nyamara ngo si ko yari ameze agaruka iwabo i Karama mu myaka 11 ishize.

Agira ati “Nigeze kunanuka, iminwa iratukura, nta shati ngira, nta rukweto ngira, ku buryo umuntu yambonaga akanyibazaho.”

Uko kunanuka akamera nabi yabibereye i Kigali, aho yari yarabaye kuva afite imyaka 16 akahava afite 50, yarakeneshejwe n’icibwa ry’ubucuruzi bwa caguwa nyamara ari byo byari bimutunze.
Yafashe rero icyemezo cyo gutaha iwabo mu cyaro, ariko ngo hari n’abatinyaga kumwegera bavuga ko yarwaye Sida. N’ubwo nta mbaraga yari afite, yiyemeje gufata isuka, arahinga.

Agira ati “Ntangiye guhinga abantu barahururaga ngo muze kureba mwene Ntwali yasaze. Ari na ko numva nta mbaraga, ariko nkareba abo tungana basigaye mu cyaro nkabona barifashije maze nkavunga nti ibyo ba runaka bakora kubera iki njyewe ntabishobora? Niremamo ako kanyabugabo.”

Yaje kumva ko hari inguzanyo z’inkunga za VUP, afatayo ibihumbi 100, maze agura inkoko zo mu bwoko bwa Sasso z’ibihumbi 50, nuko ibihumbi 50 bisigaye abiguramo ibiryo byazo.

Ati “Ni inkoko zikura vuba zigatanga umusaruro byihuta. Ndazorora rero, ku buryo ku mezi atandatu amasake yari ageze igihe cyo kugurishwa, inkokokazi na zo zigeze igihe cyo gutera.”

Yaje kugurisha amasake, kandi imwe yagiye ayitangira hagati y’ibihumbi 12 na 15. Inkokokazi na zo zatangiye kumuha amagi. Amafaranga yakuye mu masake yayifashishije mu kubaka urugo rwari rusanzwe ari imiyenzi, ashyiraho urw’ibiti, araruhoma neza, yubaka n’ibiraro mu rugo by’izindi nkoko yaguze ndetse n’iby’ingurube.

Arateganya ko amafaranga azakura mu ngurube azayifashisha mu kuvugurura inzu atuyemo ikarushaho kuba nziza, kandi n’inkoko yiyemeje kuzajya azana inshyashya buri mezi atatu mu rwego rwo kugira ngo abashaka izo kurya igihe cyose bazajye bazibona.

Nyuma y’imyaka 11 agarutse mu cyaro ubu ngo arifashije. Ati “Ubu mu rugo iwanjye nabashije kwihaza haba mu biribwa, mu myambaro, iwanjye haracyeye. Ikindi, naje nsaba imbuto, ariko ubu navuga ko ndi umwe byabura mu mudugudu ntuyemo umuntu yashakiraho imbuto y’icyo ari cyo cyose.”

Iyo asubije amaso inyuma asanga ubuzima bwo mu mujyi buberanye n’abafite amashuri batunzwe n’akazi cyangwa n’abatarize bafite imbaraga bakora imirimo itandukanye nk’ubukarani n’iyindi. Ariko ngo mu cyaro ni ho hari amahirwe menshi yo kugira imibereho kurenza mu mujyi.

Ati “Kuko mu cyaro ushobora guhingira umuntu, ugenda wizigama mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, nyuma y’iminsi mike ukabona nk’ibihumbi bine ukabigura inkoko cyangwa se urukwavu rukuze. Nko mu mezi atatu ushobora kuba ugize inkwavu 20. Urumva rero ko utabura amafaranga, nta n’ukuntu utagera no ku rindi terambere.”

Abakiri batoya bo mu cyaro ajya abona bicaye ntacyo bakora, abagira inama agira ati “Nabasaba kwikuramo ubunebwe, bakikuramo guhora bazenguruka ntacyo bakora cyangwa baramuka bicaye. Kuko icyo wakora cyose cyaguha amafaranga.”

Yungamo ati “Nk’ubu hari abantu njya mbona baca icyarire cyo gusasira inka, bakagitura ahantu, kandi umuba ni amafaranga 1500. Ubwo se umuntu atuye imiba ine, si amafaranga ibihumbi bitandatu biguze akabwana k’ingurube? Ahereye kuri ako akakitaho akakorora, si ibintu byoroshye kuba yahita azamuka ?”

Asoza iki gitekerezo agira ati “Icy’ingenzi ni ukubitekerezaho, ukavuga uti njyewe icyo ngamije ni ugutera intambwe nkava aho ndi.”

Aho yumviye ko noneho inguzanyo ya VUP izagezwa ku bihumbi 200, arateganya kuyafata, akagura ubworozi bw’inkoko n’ubw’ingurube yatangiye, kandi yizeye ko bizamuteza intambwe isumba iyo yari agezeho kuko inyungu y’amafaranga 2% idakanganye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka