Yarwanyije Interahamwe akiza Abatutsi afite imyaka 18

Habumugisha Aaron wo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, aterwa ishema no kuba ari umurinzi w’igihango ku rwego rw’akarere, aho yemeza ko yabigezeho nyuma y’uko arwanyije Interahamwe afatanyije n’abaturage, Jenoside ihagarikwa nta Mututsi wiciwe muri Serile yari abereye umunyamabanga.

Habumugisha warwanyije Interahamwe afite imyaka 18 gusa
Habumugisha warwanyije Interahamwe afite imyaka 18 gusa

Habumugisha yahaye ubuhamya yatangarije Kigali Today ku wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, ubwo mu Karere ka Musanze kari katoranyijwe nka imwe mu ma site yakurikiraniwemo ibiganiro by’ihuriro rya 13 rya Ubnity Club Intwararumuri.

Uwo mugabo uvuga ko muri Jenoside yari umusore w’imyaka 18, kandi ko kurengera Abatutsi atabikoze agamije izindi nyungu zijyanye n’imitungo, ahubwo ngo ari umutimanama we wabimutegetse.

Ati “Njya kuba umurinzi w’igihango byaturutse ku bikorwa by’indashyikirwa bigamije ubumwe n’ubwiyunge nakoze, kandi mbikora ntatekereje ko hari umusaruro ubirimo, ni umutimanama wanjye wabintegetse. Nari umwana muto w’imyaka 18 ariko ndi umwe mu banyamabanga b’icyahoze ari serile Kibirizi”.

Avuga ko imisozi yo mu gace yari atuyemo ari kimwe mu byabafashije kwirukana ibitero by’Interahamwe, aho izo mbaraga yazihawe n’urubyiruko bakinanaga umupira, dore ko ngo bose bamukundiraga uburyo yakinaga neza umupira.

Abitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club Intararumuri i Musanze
Abitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club Intararumuri i Musanze

Ati “Mu cyahoze ari serile Kibirizi ni ho niyambaje urubyiruko rwankundiraga gukina umupira, nabasaba kuza mu nama yo kurwanya ibitero by’Interahamwe bakanshyigikira ku buryo ibitero byazaga muri iyo serile bamfashaga kubikumira, ndetse n’abaturage bose barabyumva dushyira hamwe turazirwanya, Jenoside ihagarikwa nta Mututsi wiciwe muri iyo serile”.

Avuga ko nubwo bari bahanganye n’abafite intwaro mu kurwanya ibyo bitero, bo ngo bifashishije ibibando n’amadebe, ibyo bigatera Interahamwe ubwoba zigatinya kwinjira muri ako gace, dore ko yahaga abo baturage amabwiriza yo kwirinda kwijandika mu bwicanyi, abasaba guharanira gukiza inzirakarengane z’Abatutsi bahigwaga.

Si Habumugisha gusa wagaragaje ubutwari muri Jenoside, na Karamaga Thadée wo mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera yarokoye abana 17, ubwo yari umusirikare ufite ipeti rya Kaporali mu ngabo zatsinzwe (EX-FAR), aho yabahunganye muri Kongo aranabahungukana.

Uwo mugabo wari ufite imyaka 39 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko kurokora abo bana b’Abatutsi ngo yabifashijwe n’Imana.

Karamaga na we yarokoye abana 17
Karamaga na we yarokoye abana 17

Ati “Nabifashijwemo n’Imana, icyo gihe nari mfite igipangu haruguru y’ikigo cya gisirikare i Kanombe ubwo nari nshinzwe gushyingura imirambo y’abasirikare baguye ku rugamba mfite imodoka imfasha, ni yo natwaragamo abo bana nkabajyana mu gipangu cyanjye. Nabonye Interahamwe zikamejeje mbakura mu rugo njya kubahisha mu kigo cya gisirikare, mbonye intambara ikomeje gukaza umurego ndabahungana mbajyana muri Zaïre”.

Arasaba Abanyarwanda kumufatiraho urugero, ati “Kuba nambaye uyu mudari numva binshimishije cyane, isomo bakuramo ni uko Umunyarwanda uwo ari we wese yamfatiraho urugero rwo gukunda Abanyarwanda bagenzi be”.

Muri iryo huriro rya 13 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri ryaranzwe n’insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu”, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV wakurikiranye ibyo biganiro, yasabye urubyiruko kugera ikirenge mu cy’urwaranzwe n’imikorere myiza, birinda gufata Ndi umunyarwanda nk’ikintu cyoroheje, avuga ko umuntu wese yagombye guharanira kugira indoto zo kuzagira igihugu cyiza gifite izina n’ijambo ku isi.

Habumugisha na Karamaga bombi ni abarinzi b'igihango
Habumugisha na Karamaga bombi ni abarinzi b’igihango

Giuverineri Gatabazi kandi, yasabye abaturage kugira Ndi umunyarwanda nk’ubuzima bwabo bwa buri munsi, ati “Ibiganiro twakurikiye ni byiza, mwumvise ko Ndi Umunyarwanda ari ubuzima bwacu bwa buri munsi. Nk’uko urubyiruko rwakomeje kubigaragaza, tugomba kuyiharanira, tukayikorera, tukazashobora gusiga abana bacu n’abazabakomokaho mu cyizere cy’ubuzima bwiza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yakoze neza kuko yatabaye inzirakarengane. Imana imuhe umugisha.

Hasekukize Jean yanditse ku itariki ya: 2-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka