Yarashwe na mugenzi we wo muri FDLR akeka ko afite amafaranga

Premier Sergent Niyonsaba Charles wo muri FDLR aherutse gutahuka yaramugajwe n’amasasu atangaza ko yarashwe na mugenzi we bari kumwe waketse ko afite amafaranga akamurasa ashaka kuyamwambura. Ngo yicuza iminsi yataye muri Congo akaba atahutse ntacyo akibashije kwikorera.

Nyamara nubwo ngo yamushakagaho amafaranga ngo nta yo yari afite. Akimara kuraswa Niyonsaba yihutiye kujya mu bitaro ahitwa muri hospital Panzi amarayo amezi atatu.

Nyuma yaho amaze kubona ko aremaye, uyu musirikare yigiriye inama zo gutahuka kuko ngo yabonye ataba agishoboye ubuzima bwo mu ishyamba.

Niyonsaba Charles yicuza impamvu atatahutse kare none akaba aje yaramugaye.
Niyonsaba Charles yicuza impamvu atatahutse kare none akaba aje yaramugaye.

Niyonsaba aranenga imikorere ya FDLR aho ngo bananiwe kuva ku izima bagakomeza kumarisha abantu bababeshya ko igihe kizagera bagataha bafashe igihugu. Ngo nubwo baba babivuga gutyo ngo abasirikare bato barabaseka cyane kuko ngo bamaze kurambirwa igipindi cyabo kandi nta ngabo zihagije bagifite.

Niyonsaba Charles avuye muri zone ya Kabare yarasiwe Bunyakiri. Arasaba bagenzi be kuva ku bihuha bya FDLR aho ibeshya abasirikare n’abaturage ko utahutse agirirwa nabi kuko we yasanze ari ibinyoma.

Ngo yabashije kwivuganira na bagenzi be bamaze igihe kirekire batahutse bamutangariza ko bamaze kugira icyo bageraho babikesha amahoro ari mu gihugu aho ngo bitandukanye n’ukuntu birirwaga birukanka imisozi mu ntambara z’urudaca.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka