Yanga yasezeweho bwa nyuma
Kuri uyu wa 29 Kanama 2022, amarira n’agahinda byashenguye umuryango wa Nkusi Thomas wari uzwi nka Yanga mu gusobanura amafilimi, ubwo bamusezeragaho mu cyubahiro.
Umubiri wa Yanga wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru mu gitondo cyo kuri uyuwa Mbere, ugezwa mu rugo aho yasezeweho bwa nyuma. Umuryango n’inshuti za Yanga bagiye kumusabira mu isengesho ryabereye mu rusengero rwa ‘New Life Bible Church’.
Nyuma bakomereje mu irimbi rya Rusororo aho umubiri we wagombaga gushyingurwa.
Yanga yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye muri Afurika y’Epfo, azize Kanseri y’umwijima nk’uko byatangajwe n’umuryango we.
Abitabiriye umuhango wo kumusezeraho mu rugo iwe i Ntarama, mu magambo yuzuye agahinda bavuze ko ntawe bazabona umusimbura, cyane cyane urubyiruko.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Junior na sankara na maik pore sana bibaho?