Yanga yasezeweho bwa nyuma

Kuri uyu wa 29 Kanama 2022, amarira n’agahinda byashenguye umuryango wa Nkusi Thomas wari uzwi nka Yanga mu gusobanura amafilimi, ubwo bamusezeragaho mu cyubahiro.

Umubiri wa Yanga wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru mu gitondo cyo kuri uyuwa Mbere, ugezwa mu rugo aho yasezeweho bwa nyuma. Umuryango n’inshuti za Yanga bagiye kumusabira mu isengesho ryabereye mu rusengero rwa ‘New Life Bible Church’.

Nyuma bakomereje mu irimbi rya Rusororo aho umubiri we wagombaga gushyingurwa.

Yanga yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye muri Afurika y’Epfo, azize Kanseri y’umwijima nk’uko byatangajwe n’umuryango we.

Abitabiriye umuhango wo kumusezeraho mu rugo iwe i Ntarama, mu magambo yuzuye agahinda bavuze ko ntawe bazabona umusimbura, cyane cyane urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Junior na sankara na maik pore sana bibaho?

Mwiseneza jean damour alias jamal yanditse ku itariki ya: 20-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka