Yakijije umukunzi we urupfu maze urukundo rwabo rurangirira aho

Kayitesi w’imyaka 17 wo mu Karere ka Nyanza, avuga ko ababazwa no kuba yaremeye kuryamana n’umusore bakundanaga kuko ngo yari yamubwiye ko namwangira apfa.

Uyu mwali twahaye izina rya Kayitesi ku bwo kwanga kumutangaza, avuga ko icyo gihe yemera kuryamana n’umukunzi we yahise amutera inda afite imyaka 16 mu gihe uwo musore we yari afite imyaka 21.

Ubwo twaganiraga na Kayitesi, yatubwiye ko ahorana kwicuza gukomeye kuko n’ubwo yagiriye impuhwe umukunzi we bari bamaranye amezi 6 bakundana, ngo yabitewe n’uko yamubeshye ko nibataryamana bimuviramo urupfu. Gusa ngo we amenye ko atwite yahise amwihakana, asigara wenyine mu bibazo by’ingutu.

Nyuma yo kwemera kuryamana na we yahise amutera inda
Nyuma yo kwemera kuryamana na we yahise amutera inda

Mu mvugo ye agira ati: “uwo musore namwiyumvagamo cyane. Umunsi umwe ari ku cyumweru nagiye gusenga arampamagara ansaba kujya kumusura. Misa irangiye ncayo, nsanga yanyiteguye, ndarya ndananywa.”

Arangije ngo yamusabye ko baryamana, undi amwangira amubwira ko akiri umwana, n’ikimenyimenyi acyiga, ariko undi aramutakambira.

Kayitesi ati “yaranyinginze, arapfukama, ararira, ndetse anongeraho ko nintabyemera ahita apfa. Nuko ndavuga nti ese koko umuntu unkunda nanjye nkaba mukunda, ni gute yapfukama akarira, kandi bijya bivugwa ko amarira y’umugabo ava kure? Natekereje aramutse apfuye numva ngize impuhwe maze ndamwemerera hanyuma ndataha, gusa nkumva hari icyahindutse mu mubiri wanjye.”

Nyuma yaho ngo yatangiye kumva atameze neza, akarwaragurika, hanyuma atangira gutekereza ko yaba atwite, mu gihe uwo yari acyita umukunzi we “yari akikorera akazi ke bisanzwe” nk’uko abivuga yicuza.

Ati “Naramuhamagaye ndamubwira nti ese ko numva nsa n’utwite, ko ibintu bavuga byose ku mugore utwite numva mbifite? Aransubiza ngo yeee! Araceceka.”
Kayitesi yarikomeje, akora ibizamini, abonye ko mu iwabo batangiye gukeka ko atwite, nyamara atinya nyina cyane, yigira inama yo kujya kwa nyina wabo yiyumvamo. Agezeyo na we ntiyamubwiye ikibazo afite, akeka ko yazacikwa akabibwira nyina nyamara yari yarababwiye ko umukobwa uzatwita azamwirukana.

Ati “Ariko nkajya nsubira inyuma nkavugisha wa muhungu, nkamubwira ngo ese bimeze bite ko ntwite, ukaba ntacyo ukimbwira kandi ukaba utakimvugisha nk’uko wamvugishaga mbere? Aranyihorera, akajya ambwira ngo ntukanteshe umutwe.”

Nyuma yaho nyinawabo ngo yaje kumubwira ngo bajyane ku Isange One Stop Center kuko bari babatumiye, agezeyo abonye nyina ubwoba buramwica, atangira gutekereza ko ntacyo ari buvuge amwumva.
Ati “Mu Isange baranyinginga ngo nimbabwire uko byagenze ntacyo bantwara, nibutse ukuntu yambwiraga ngo ntukanteshe umutwe, mpita ngira umujinya byose ndabivuga. Umusore yarakurikiranywe, n’ubu arafunze.”

Ikibabaza Kayitesi ni ukuntu yaguye mu mutego wo kubeshywa, akabyemera, ubu akaba yaramenye ko kumubwira ko amwangiye yapfa yari amaco yo kugira ngo amwemerere ibyo yashakaga, ko iyo akomera ku cyemezo cye ntacyo yari kuba.

Mu ngaruka gutwita imburagihe byamuteye harimo kuba asigaye yumva yaranze ishuri, akaba anabayeho uko atabyifuzaga kuko we n’umwana we batambara ntibanarye uko abyifuza.
Isomo yakuye mu gutwita imburagihe ngo ni ugukomera ku cyemezo cye, kandi akanamenya gushishoza kuko iyi aza kureba kure ibyamubayeho bitari kuba. Ikindi ahora azirikana ni ukumvira inama z’ababyeyi.
Anasaba abangavu batarahura n’ikibazo nk’icyo yahuye na cyo gufata izi ngamba hakiri kare.
Naho ku bijyanye n’igihe kizaza, arateganya kuzakora uko ashoboye agakundisha umwana we ishuri, kandi akazamurinda kuba yahemukira umukobwa nk’uko se yabimugenjereje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

komeza wihangane kandi bikubere isomo kuko utarayoba, kuyoboza biramugora.

Bikorimana joseph yanditse ku itariki ya: 12-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka