YAHOO Car Express yatangiye gutwara abagenzi berekeza i Bwerankori

Yahoo Car Express LTD kuva tariki 29 Ukwakira 2022 yatangiye gutwara abagenzi bakoresha umuhanda Bwerankori-Downtown, ufite No 205, mu rwego rwo kuborohereza uburyo bw’imigendere no gukemura ikibazo cy’imodoka nkeya bari bafite muri aka gace.

Eng. Emile Patrick Baganizi, Umuyobozi mukuru w’Agateganyo w’Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), mu itangazo yashyizeho umukono, rivuga ko RURA imenyesha abagenzi bakoresha umuhanda Bwerankori-Downtown ufite No 205, ko uzajya ukorerwaho n’ikigo gitwara abagenzi cya Yahoo Car Express LTD uhereye tariki ya 29 Ukwakira 2022.

Eng. Baganizi avuga ko ibi bikozwe mu rwego rwo kunganira imodoka zisanzwe zitwara abagenzi zidahagije mu Mujyi wa Kigali, ndetse iyi gahunda yo kongera imodoka ikazakomereza no ku yindi mihanda ifite nke, uko hazajya haboneka izo kuhakorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muraho amazina yange nitwa kwizera Emmanuel nkaba ntuye i kigali nkubuyobozi bwa yahoo ko mwampa amahirwe mukampa akazi kogutwara abagenzi nsanzwe ntwara mfite D na D1 number yange ni 0788206207 murakoze kubwubufasha bwanyu

Kwizera Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-11-2024  →  Musubize

Ndashaka kwiyandikisha mu company ya yahoo mubijyanye no gukata ticket mperereye Gatsibo -ngarama nimero yanjye ni+250785343835
Murakoze

Nduhungirehe moise yanditse ku itariki ya: 31-07-2024  →  Musubize

Mubyukuri,abayobozi b’izi modoka ziva nyabugogo-bwerankori bafite imyitwarire idahwitse.turabanenga cyane.

Muhayimpundu yanditse ku itariki ya: 27-02-2024  →  Musubize

Muraho neza nitwa Nizeyimana nepomuscene ndasaba akazi kogutwara imodoka kuri kategori D murakoze 0780438734

[email protected] yanditse ku itariki ya: 12-12-2023  →  Musubize

Turabashimiye kutugezaho amakuru tutarituzi

Karisa yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka