Yahawe inka ayikesha kubona ifumberi ntayirye

Nzamuturimana Innocent w’i Nyamagabe mu Murenge wa Buruhukiro, kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020 yahawe inka nk’ishimwe ryo kuba yarabonye inyamaswa y’ifumberi aho kuyirya akayishyikiriza umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Ifumberi
Ifumberi

Nzamuturimana w’imyaka 26 y’amavuko aturiye ishyamba rya Nyungwe mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kizimyamuriro mu Murenge wa Buruhukiro muri Nyamagabe.

Inka yashyikirijwe ni inyana. Yayihawe n’umuryango ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Biocoor, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe.

Ifumberi akesha guhabwa iyi nyana ngo yamusanze mu rugo iwe ku itariki 5/5/2020, mu masaa saba z’amanywa. Yari yicaye mu rugo abona irinjiye, arayifata ayishyira mu nzu, ayiha n’ubwatsi, nuko ahamagara umukozi wa RDB waje akamufasha kuyisubiza mu ishyamba.

Nzamuturimana hamwe n'umugore we bakira inyana bagenewe n'umuryango Biocoor
Nzamuturimana hamwe n’umugore we bakira inyana bagenewe n’umuryango Biocoor

Ku kibazo cyo kumenya icyamuteye kutayifungirana ngo ayirye kandi imwizaniye, agira ati "Nigeze kumva kuri Radiyo bavuga ko inyamaswa zo muri Nyungwe zikwiye kubungabungwa kuko zituma igihugu cyacu cyinjiza amadovize. Nanjye narayibonye numva ko ngomba guharanira ko isubira mu ishyamba amahoro."

Yungamo ati "Nabikoze numva ko ndi kurwana ku madovize, none dore mbonye n’inka. Ndashishikariza n’abandi kubungabunga Nyungwe n’ibiyirimo kuko kubikora ari ukwikorera."

Ubwo yashyikirizaga Nzayiturimana iyi nka, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yabwiye abaturanyi be ko igihe cyose bagomba guharanira gukora neza.

Nzamuturimana avuga ko yatanze ifumberi atiteze ibihembo, none kubibona ngo byamushimishije
Nzamuturimana avuga ko yatanze ifumberi atiteze ibihembo, none kubibona ngo byamushimishije

Yagize ati "Uko muri aha mwese buri wese afite ineza yakoze. Uyu munsi twahembye Innocent, ariko n’undi wese wakoze neza izagera aho imugarukire. Jya ukora neza wigendere kuko ineza uba uzayisanga imbere."

Yaboneyeho kubibutsa ko ubuhigi butemewe muri Nyungwe kimwe no kuhatema ibiti cyangwa ibyatsi, kandi ko ubirenzeho akamenyekana abihanirwa.

Ange Imanishimwe, umuyobozi wa Biocoor, avuga ko guhemba Nzamuturimana ari uburyo bwo kugaragariza abaturiye Nyungwe ko bakwiye kuyibungabunga hamwe n’ibiyirimo byose, kandi ko iyo umuntu abikoze aba ari kurengera ibidukikije bigenzi bye.

Ati “Umuntu na we ni ikidukikije. Arengeye bagenzi be, akarengera ibidukikije harimo n’inyamaswa, aba akoze ikintu kizima.”

Abaturanyi ba Nzamuturimana bibukijwe ko kuvogera Nyungwe bitemewe
Abaturanyi ba Nzamuturimana bibukijwe ko kuvogera Nyungwe bitemewe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu munyarwanda arasobanutse. Muduhe n ifoto y ifumberi tuyimenye na yo

HATUNGIMANA DAMIEN yanditse ku itariki ya: 24-09-2020  →  Musubize

Ashobora kuba yaranze kuyirya,ingwe ikayirira!!

Senghol yanditse ku itariki ya: 24-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka