Yaguye gitumo umugore we yaraye asambana n’undi mugabo

Kuri Station ya Polisi ya Muhima hafungiye umugore witwa Isabele Umutesi n’umugabo witwa Eric Ntamuheza, bazira icyaha cy’ubusambanyi, nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu murenge wa Muhima, aho umugore yari yarahukaniye.

Amakuru yamenyekanye ubwo Francois Bizimana, ari nawe mugabo wa Umutesi, yamenye ko umugore we yakodesheje inzu asigaye acyuramo abandi bagabo nyuma yo kugirana ibibazo akahukana.

Bizimana utuye i Runda mu karere ka Kamonyi, yatangaje ko ibibazo yagiranye n’umugore we bitari bikomye, ku buryo yendaga kumugarura mu rugo ariko akaza kumva ko asigaye acyura inshoreke.

Avuga ko yatangiye guperereza amakuru y’aho umugore we yaba yarimukiye nyuma yo guta urugo n’abana, akaza gusanga yibera mu Muhima abana n’undi mugabo.

Yirinze guhita abinjirira ahubwo yitabaza inzego z’umutekano muri Muhima, nabo bamusaba ko bazabazindukira kugira ngo bamenye neza ko bararana, niko kubagwaho.

Bizimana waguye gitumo umugore we asambana n'undi mugabo.
Bizimana waguye gitumo umugore we asambana n’undi mugabo.

Ubwo twageraga kuri Polisi ya Muhima twasanze Umutesi na Ntamuheza bamaze gufungwa nyuma yo gutabwa muri yombi mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26/05/2012, naho Bizimana amaze guhatwa ibibazo n’inzego za Polisi.

Bizimana ukora akazi k’ubushoferi avuga ko yifuza gutandukana n’umugore we, kuko amagambo yamubwiraga amwereka ko yahindutse.

Ati: “Ndufuza ubutane nta mpamvu yo kugumya kwihambira ku mutnu kandi yigamba ko aziranye n’abayobozi”.

N’ubwo tutashoboye kuvugana n’umugore n’umugabo bafashwe basambana, Bizimana yatubwiye ko umugore we yiyemereye ko yasambanye.

Bizimana yakomeje avuga ko yaganiriye na Ntamuheza akamubwira ko yari amaze igihe aryamana n’umugore we ariko ko yabikoraga nk’ugura, anamusaba imbabazi.

Bizimana na Umutesi bafitanye abana babiri, umwe w’imyaka irindwi n’undi w’imyaka ine.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 10 )

ese ko numva mwese murengera umugabo ngo arekurwe ngo yari yagiye kugura ,ubwo yajyaga kugura adasize umugore we murugo? ubwo se we ntiyabaga yonesha imyaka yumugore we yasize murugo

<? jye ndumva bose bahanwa kuko basambanye naho ibyo kugua byo biveho.agura se aguriki!!!
Akumiro yanditse ku itariki ya: 31-05-2012  →  Musubize

uriya mugabo Bizimana ndamwibuka akorera permis muri za 97 muri Eto.Ukuntu ari umuntu ugendera kure amahane ntiyagombye guhangayikishwa n’umugore nk;uriya umwoneshereza imyaka.birababaje pe.aka gatanya,nuko nabonye bariya banyamakosa aribo babyungukiramo.nukugabana utwo waruhiye twose.ngicyo igitera agahinda

mukama yanditse ku itariki ya: 28-05-2012  →  Musubize

uyu mugabo byo arsrengana kuko nawe ugiye ku isoko ukabona igicuruzwa wari ukeneye uhita ukigura utitaye kumenya aho cyavuye cyangwa niba cyarigeze kugurwa. abagore b’ubu n’abagabo bose kimwe. jye ndabona abasore twese bizarangira tubyihoreye bitewe n’urugero rubi abakuru baduha

ntibyoroshye yanditse ku itariki ya: 27-05-2012  →  Musubize

Ntibizoroha gushaka kw’iki gihe kurantesa rwose! ubuse umuntu azabona umugore wiyubaha! gusa abatarashaka tumenye ko umugore mwiza umuhabwa n’Imana kndi ubwiza si isura!

Mana yanjye yanditse ku itariki ya: 27-05-2012  →  Musubize

Uyu mugabo ndabona arengana kuko yariguriraga kd umugore yar’indaya nkizindi zose kuko yanakodeshaga inzu .umugabo we niyihangane azabona undi mugore naho uwo byarangiye ahubwo nafungurwa nange nzajya kwigurira.

Ruti yanditse ku itariki ya: 27-05-2012  →  Musubize

Hey uwo mugabo bamurekure kuko we yaguraga nkabandi bose kereka niba azira ko yaguze kenshi ndumva ikibazo kiri hagati yabari bafitanye amasezerano naho uwifatiyeho akagenda we ntibimureba kuko nta masezerano ayariyo yose yishe thanks

gilberto yanditse ku itariki ya: 27-05-2012  →  Musubize

iyo ngeso ireze nubwo mwebwe mutabanaga hari nubikora mubana.kandi ntubimenye wanabimenya akgusaba imbabazi.abasore mutarashaka ndabasabira!!!!!

##### yanditse ku itariki ya: 27-05-2012  →  Musubize

Yebaba we nanjye mufashe ntabwo nabyihanganira kabisa uyu mugabo azabona undi usibye ko urushako rwubu rutoroshye ntakundi afazari ajye yigira ku kiro kuko byose ubu ntamugore wapfa kubona abashatse bashatse kera naho ubu byo bimeze nabi kabisa.

sammy yanditse ku itariki ya: 27-05-2012  →  Musubize

Yebaba we nanjye mufashe ntabwo nabyihanganira kabisa uyu mugabo azabona undi usibye ko urushako rwubu rutoroshye ntakundi afazari ajye yigira ku kiro kuko byose ubu ntamugore wapfa kubona abashatse bashatse kera naho ubu byo bimeze nabi kabisa.

sammy yanditse ku itariki ya: 27-05-2012  →  Musubize

IBYO BINTU BIRABABAJE, ICYO NSABA UWO MUVANDIMWE YIHANGANE UBUNDI AGANE IY`UBUTABERA YAKE GATANYA.

KAMBANDA yanditse ku itariki ya: 26-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka