Yagendeye ku mateka y’u Rwanda yiyemeza gufasha abana batishoboye kwiga

Umupasiteri w’Umudage, Gerhard Reuther, avuga ko yageze mu Rwanda n’umugore we mu 2007, bakishimira uko u Rwanda rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza gutanga ubufasha mu burezi, cyane cyane kwishyurira amashuri abana bo mu miryango itishoboye.

Reuther yafashije abana batari bake kwiga bari barabuze ubushobozi
Reuther yafashije abana batari bake kwiga bari barabuze ubushobozi

Bamwe mu bana bafashijwe kwiga harimo abarangije Kaminuza, bakavuga ko byatumye bagera ku nzozi zabo, mu gihe bumvaga byarabayobeye.

Mazimpaka Patrick yarangije kwiga muri Kaminuza ibijyanye no kubaka (Civil engineering), avuga ko uko yafashijwe yifuza na we kuzafasha abandi.

Ati "Namenye uyu muryango maze kubura umubyeyi wanjye wari wapfuye, iwacu twari abana umunani, byari bigoye kubona ubushobozi bufasha abana twese kwiga. Bamfashije gukomeza amashuri, ariko ibya mbere byiza kurushaho, ni uko nari ngeze muri Kaminuza baranyishyurira ndetse bakampa n’ubundi bufasha nari nkeneye. Uyu munsi nararangije kandi isomo nize ni uko nanjye nzafasha abandi."

Mazimpaka avuga ko n’ubwo One World group ifasha abana kubona amafaranga y’ishuri n’ibikoresho ngo iranabakurikirana aho biga.

Ati "Nkatwe bakuru dukoresha email batubaza amakuru, ariko abari mu mashuri yisumbuye barabasura bakamenya imyigire n’ibibazo bafite."

Immaculée Nikuze yavukanye ubumuga bw’ingingo, ndetse kubura ubushobozi byatumye imyigire igenda nabi, ariko One World group imufashije kubona ubuvuzi yakomeje kwiga arangiza Kaminuza.

Pasiteri Gerhard aganira na bamwe mu bana yafashije
Pasiteri Gerhard aganira na bamwe mu bana yafashije

Iyo umurebye utari umuzi ntiwamenya ko yari afite ikibazo cy’ukuguru kugera aho atambara inkweto, ariko uwo muryango wamutangiye amafaranga aravuzwa arakira.

Agira ati "Nakundaga kwiga ariko ikibazo cyo kugenda bikangora bigatuma ntagira umuhate wo gukomeza, kuko nagendeshaga ibirenge nkababara. Muri 2010 nahuye n’umuntu ambwira ko yampuza n’abantu bakamfasha kuvurwa. Bantangiye ikiguzi cyose mvurwa amaguru ubu ndagenda, nambara inkweto utabizi ntiwamenya ko nari mfite ikibazo kandi uretse nanjye, umuvandimwe wanjye yari amaze guterwa inda afite imyaka 16, nk’abana b’imfubyi badafite ubushobozi nta cyizere cyo gusubira mu ishuri. Bavuye kumvuza baramurebye baramuhumuriza, bamusubiza mu ishuri ubu ari mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza, ndetse n’umwana we bamufasha kwiga. Ni abantu b’ingenzi."

Pasiteri Gerhard asanzwe aba mu muryango One World group, ukorera mu bihugu by’u Burayi na Afurika, icyakora yari azi u Rwanda kubera amateka rwanyuzemo.

Aho ari mu Rwanda mu bikorwa bimuhuza n’abana afasha kwiga, yabwiye Kigali Today ko amaze gufasha abana barenga ijana harimo 76 biga amashuri mu byiciro bitandukanye, hakabamo 10 muri Kaminuza, 13 bayirangije n’abandi biga amashuri yisumbuye, abanza n’abafite ubumuga basubijwe mu mashuri.

Avuga ko amafaranga akoresha ayakura mu bikorwa byo gushaka abaterankunga mu gihugu cye cy’u Budage, aho akora umurimo wo kubwiriza ubutumwa.

Agira ati "Twari dusanzwe dufite ibikorwa muri Ethiopia na Ghana no mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, ariko twaje gutumirwa mu nama mu Rwanda, tuhageze twishimira iterambere rugezeho, twumva twagira icyo dukora kijyanye n’umurongo tugenderaho wo gufasha abana, haba kubabonera amafaranga y’ishuri n’ibikoresho."

Akomeza agira ati "Nshaka abaterankunga, iyo babonetse mbaza mu Rwanda abana bafashwa, sinavuga ko ari ibikorwa binini, gusa twishimira ko bihindura ubuzima bw’abana bukarushaho kuba bwiza."

Pasiteri Gerhard avuga ko urugendo amazemo imyaka 15 afasha abana bo mu Rwanda kwiga, yasanze ibyiza ari ugufasha imiryango bakomokamo kugira ubushobozi butuma yifasha.

Mushimiyimana Laurette, ushaka abana bafashwa na Pasiteri Gerhard, avuga ko umwana ashobora kwishyurirwa ishuri yataha akaburara cyangwa ntashobore kwiga neza uko bikwiye.

Agira ati "Bimwe mu bibazo nabonye kuva natangira gukorana na One World group, ni uko bafasha umwana kwiga neza, agahabwa ibikoresho n’ubundi bufasha, gusa umwana ashobora kutiga neza kubera yaburaye cyangwa ibindi bibazo by’ubushobozi. Nabagiriye inama yo gushaka ubushobozi bagafasha imiryango y’abana kwigira, kandi imiryango iteye imbere yafasha n’abana kwiga."

Kanobana ni umubyeyi utuye mu Karere ka Rwamagana, akaba afite abana babiri bafashwa na One World group, avuga ko kubona ubushobozi bw’abana bane biga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza bitari kumworohera, ariko ubu bafasha babiri na we agafasha abasigaye.

Pasiteri Gerhard Reuther kuva yagera mu Rwanda mu 2007, amaze kuhasura inshuro umunani, avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza, abona urumuri mu nzu ku mugabane w’Afurika.

Agira ati "Urabizi gushaka abagiraneza, biragora kubasobanurira ibyo ukora ariko iyo tubabwiye uko tubikora babyakira neza, kuko bazi ko u Rwanda ari igihugu gifite Imiyoborere myiza n’icyerekezo gihamye."

One World group muri 2011, nabwo ikoranye n’undi muryango wa Assist-Rwanda, batangije ibikorwa byo kubaka ibigo bifasha urubyiruko kwiga imyuga mu Karere ka Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndi umubyeyi utifashije ntkazi ngira ndera abana njyenyine mfite abana babiri uwi myaka 8 w"umukobwa, nuw’imyaka 2 wumuhungu, ndakodesha singira aho MBA umugabo yarantaye, uwagira icyo yamfasha kugirango mbashe kwigisha aba bana ndetse no kubashakira imibereho yabo Yaba akoze, imana yazamwitura kubutabazi Yaba akoreye ibi bibondo kuko ubuzima bwananiye nabana nabuze uko mbagira, murakoze.

Claudine yanditse ku itariki ya: 25-10-2023  →  Musubize

Uyu mwana Kelly ni uwange yavukanye ubumuga ariko kubera ubushobozi buke nabuze uko muvuza,none nifuzaga inkunga yanyu kugirango ashobore kuvurwa nawe ajye mwishuri nkabandi bana murakoze,Numero nkoresha kuri whatsapp ni 0787416029

Irabaruta manzi kelly yanditse ku itariki ya: 13-10-2023  →  Musubize

Navukiye mumuryango wabana 9, ngira amahirwe yo kwiga primary. Nyirangije natsinze ndi uwa 1 kukigo, mbura ubushobozi. Nja kwiga muri 9 years inyegereye, arko niga ntishyura banyirukana buri munsi. Ibyo byose nubwo byabaye, intego yange yari ugukomeza nkiga. None ntago bakwemera ko nsubirayo. Bananyimye reports. Nifuzaga ko nange mwanfasha nkiga kuko nibonamo ejo heza, kandi nkunda kwiga cyane. Ntegereje igisubizo cyanyu cyiza, Murakoze Imana ibahe umugisha.

Gisele yanditse ku itariki ya: 2-09-2023  →  Musubize

Navukiye mumuryango wabana 9, ngira amahirwe yo kwiga primary. Nyirangije natsinze ndi uwa 1 kukigo, mbura ubushobozi. Nja kwiga muri 9 years inyegereye, arko niga ntishyura banyirukana buri munsi. Ibyo byose nubwo byabaye, intego yange yari ugukomeza nkiga. None ntago bakwemera ko nsubirayo. Bananyimye reports. Nifuzaga ko nange mwanfasha nkiga kuko nibonamo ejo heza, kandi nkunda kwiga cyane. Ntegereje igisubizo cyanyu cyiza, Murakoze Imana ibahe umugisha.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-09-2023  →  Musubize

Mwaramutse neza.mwanyoherereza adresse z’uyu mu ryango ngasabira ubufasha umwana wa vukanye ubumuga bwo mu mutwe ariko ubona budakabije nuko avuka mu muryango ukenye aba yaravujwe agakira akiga nk’abandi kuko agize imyaka 17 atarakandagira mu ishuri. Mwamukorera ubuvugizi mu kampa contact zabo kuri email iri hejuru. Murakoze mugire Igitondo cyiza.

UWASE Solange yanditse ku itariki ya: 10-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka