Yagejeje amazi mu mudugudu atuyemo, abura ibigega byo kugira ngo bajye buhira

Damien Manirakiza bakunze kwita Muzamuzi, yakuye amazi mu birometero bitatu n’igice ayageza aho atuye, none arifuza inkunga y’ibigega kugira ngo we n’abaturanyi be bajye babasha kuhira imyaka bahinga imusozi.

Ku irembo kwa Muzamuzi, ushaka kuvoma wese ntawe umubuza
Ku irembo kwa Muzamuzi, ushaka kuvoma wese ntawe umubuza

Muzamuzi ni umugabo w’imyaka 50. Yize amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubwubatsi n’ibyo gukora amazi (plomberie), ari na yo mpamvu muri 2018 yabashije gukura amazi mu masoko ari mu bisi bya Huye akayageza aho atuye mu Mudugudu wa Kagarama uherereye mu Kagari ka Tare ho mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.

Imbere y’iwe hari ivomero ririho amazi ahora aza, iyo atayayoboye mu mirima. Ushatse kuvoma wese, yaba ashaka amazi yo gukoresha mu rugo, kubaka cyangwa se kuhira imyaka ye, aza kuvoma nta nkomyi nta n’ikiguzi, cyangwa akaba yayafatira aho anyura hafi y’imirima ye.

Abaturanyi ba Muzamuzi bavoma iwe
Abaturanyi ba Muzamuzi bavoma iwe

Nyamara n’ubwo abaturanyi bayavomera ubuntu, Muzamuzi we ngo amaze kuyatangaho amafaranga abarirwa muri miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Amafaranga yahereyeho ngo ni amadorari ya Amerika 1,500 (hafi miliyoni n’igice mu manyarwanda), yahaweho igihembo mu marushanwa y’ubuhinzi yari agenewe ingabo zahoze ku rugerero.

Hari mu mwaka wa 2015. Icyo gihe ngo yagaragaye nk’umuhinzi w’intangarugero mu buhinzi bwa kawa, kuko afite ibiti ibihumbi 12 biri kuri hegitari eshanu.

Amafaranga yagiye akura mu ikawa mu bihe byakurikiyeho yayegeranyije n’ariya madorari 1,500 maze abasha kugeza amazi aho atuye. Na none ariko, ntarabasha kuyageza no mu mirima uko abyifuza kuko kugira ngo bishoboke bisaba ibigega biyabika, akaba atabifite.

Ubusanzwe Muzamuzi ni umuhinzi wa kawa
Ubusanzwe Muzamuzi ni umuhinzi wa kawa

Agira ati “Hano ntuye hari ubuso butari hasi ya hegitari 35 mbariyemo n’ubutaka bw’abaturanyi. Kugira ngo amazi abashe kutugeraho twese, bisaba nibura ibigega bine bya metero kibe 15 nibura. Ibi ni byo byatuma amazi agera mu mirima yose, tukabasha no kuyabyaza umusaruro uko bikwiye”.

Kuri ubu aya mazi yifashishwa mu ngo, akanifashishwa n’abuhira imirima itari minini, urugero nk’uturima tw’igikoni. Abaturanyi ba Muzamuzi bishimira kuba yarabegereje amazi kuko ngo mbere bavomaga kure.

Marie Alice Murekeyisoni, n’ijerekani mu ntoki amaze kuvoma kwa Muzamuzi, ati “Mbere twavomaga kure ku buryo iyo washyiraga inkono ku ziko ugatuma umwana amazi yo kuyongeramo yasangaga yashiririye mu gihe nta yandi mazi ufite mu rugo. Aya mazi turayanywa, tuvomera imboga, n’ibindi”.

Imboga ziratoshye hafi yo kwa Muzamuzi
Imboga ziratoshye hafi yo kwa Muzamuzi

Yungamo ati “Twajyaga tugura imboga mu gihe nk’iki cy’izuba ariko ubu turazihingira, tukavomera, tukabona izo guteka tukanasagurira amasoko”.

Anavuga ko bari gutekereza ukuntu bazicara nk’abaturanyi, bakarebera hamwe icyo bakorera Muzamuzi kuko ngo yabagiriye akamaro kanini.

Amazi ari mu bisi yakuhira hanini mu mirenge ibikikije

Muzamuzi avuga ko mbere yo kuzana amazi aho atuye yabanje gukora urugendo mu bisi bya Huye, akabona utugezi 19 tubisohokamo.

Ibi ngo byamweretse ko abaturiye ibisi mu Mirenge ya Huye, Maraba, Mbazi na Karama mu Karere ka Huye ndetse n’uwa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, babishyizemo ubushake bashobora guhinga no mu gihe cy’impeshyi. Amazi bashobora kwifashisha arahari nyamara ntibayifashisha, ahubwo agahora ashoka.

Abaturanyi ba Muzamuzi bifashisha amazi yazanye mu kuhira imusozi
Abaturanyi ba Muzamuzi bifashisha amazi yazanye mu kuhira imusozi

Ati “Njyewe birambabaza iyo mbona amazi y’ibisi bya Huye nta kamaro abyazwamo, kandi hari akamaro kanini yagombye kutumarira. Twebwe ntituri nk’amayaga atagira amazi”.

Muri iyi minsi ngo ari gushaka ukuntu yabona ubushobozi akageza amazi meza mu mudugudu na wo uri muri Kagarama baturanye, utuwemo n’abavuye muri nyakatsi na ntuye nabi, biganjemo abasigajwe inyuma n’amateka. Icyo asaba abahatuye ni kimwe: gucukura imiferege aya mazi azanyuramo.

Muzamuzi avuga ko ibi bikorwa bizanira inyungu aho atuye yemera akabikoresha amafaranga ye, kuko ngo nk’ingabo yahoze ku rugerero yiyumvamo ko nyuma yo kurwana urugamba rw’amasasu, akwiye no gufasha abo ashoboye bose kurwana urw’iterambere.

Ni na yo mpamvu avuga ko ubuyobozi bumuhaye abakozi babwo, bafatanya kwiga uko amazi yabonye apfa ubusa yabyazwa umusaruro, aho gukomeza kumeneka nyamara bashobora kuyifashisha batera imbere.

Mu kwirinda Coronavius, abaje kuvoma kwa Muzamuzi basabwa guhana intera
Mu kwirinda Coronavius, abaje kuvoma kwa Muzamuzi basabwa guhana intera

Ati “Icyo nshaka ni uko muri aka gace ntuyemo hari igihe bazajya bibuka Muzamuzi wabafashije gutera imbere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko kuba mu Bisi bya Huye harimo amazi menshi babizi, kandi ko bagenda bafata amasoko bakayifashisha mu kugeza amazi meza ahantu hatandukanye.

Anavuga ko inkunga Muzamuzi akeneye bazayimuha, babanje kwiga uko ibikorwa yifuza kugeraho byakorwa neza, bikagirira abantu benshi akamaro.

Ati “Ibyokozwe ni byiza turabishima, kandi turamwizeza inkunga akeneye yaba iyo kuzakora uwo mushinga yatangiye ndetse n’ibitekerezo afite byo gukwirakwiza amazi afite, bikaba byaherwaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu muntu afite igitekerezo kiza cyane Kandi Hari n’abandi batekereza nkawe babuze inzira banyuzamo ibitekerezo.mu ma ambassade bagira départements za développement.agiye muri embassy iyo ariyo yose urakoze umushinga akagaragaza impact numubare wabo ivomo rizafasha bamuha amafranga.narebe maire amuhuze na jadf haba harimo abaterankunga muri domaine ya water supply .

Alias gatikabisi yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka