Yafashwe yahinduye pulake y’imodoka amaze kwandikirwa inshuro 10

Adolphe Nshimiyimana w’imyaka 37 yafashwe ubwo yitabaga Polisi tariki 13 Ukuboza 2021, mu gihe icyaha akurikiranyweho yagikoze tariki 27 Ugushyingo 2021 ubwo yari aturutse mu Karere ka Rubavu, yitwaye mu modoka yari yahinduriye imibare n’inyuguti z’ibirango byayo (Plate Number).

Nshyimiyimana ukekwaho guhindura pulake y'imodoka atabyemerewe
Nshyimiyimana ukekwaho guhindura pulake y’imodoka atabyemerewe

Ubusanzwe imodoka yari atwaye ifite ibirango bya RAE 710 F, ariko Nshimiyimana yari yayihinduriye ibirango ku buryo ahari umubare wa 0 yawuhinduye 8 na ho inyuguti ya F ayihindura P, bityo ikirango cy’imodoka gihinduka RAE 718 P.

Muri urwo rugendo yari amaze kwandikirwa na camera zo mu muhanda inshuro 10, kubera amakosa yo kugendera ku muvuduko uri hejuru y’uteganyijwe, byose bikaba byarabaye mu rugendo rumwe yari akoze aturuka mu Karere ka Rubavu yerekeza i Kigali, ariko buri uko yandikirwaga ubutumwa bugufi bwoherezwaga nyiri ikinyabiziga cyakoze amakosa, bwahitaga bujya ku wundi muntu bitewe n’uko Nshimiyimana yari yahinduye ibirango by’imodoka.

Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, Adolphe Nshimiyimana yanze kugira icyo avuga kuko buri kibazo yabazwaga n’abanyamakuru yabasubizaga ko atameze neza kandi igihe cye cyo kuvuga kitaragera.

Yagize ati “Ubu nonaha ntacyo nabasha kuvugana namwe, kuko igihe cyo kuvuga ntabwo kiragera kuri jye, nzavuga ari uko ndi kumwe n’unyunganira igihe nikigera, ndarwaye ntabwo meze neza ntabwo nabasha kuvuga”.

Ibirango bisanzwe by'iyo modoka
Ibirango bisanzwe by’iyo modoka

Gusa ariko abanyamakuru bakomeje kumwinginga ngo agire icyo yababwira avuga ko yafashwe ku wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021.

Mu magambo macye yagize ati “Ntabwo bamfashe nijye wijyanyeyo kwitaba, bari bambwiye ngo nze tuvugane, mpageze baramfunga”.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yabwiye itangazamakuru ko Nshimiyimana yafashwe kubera ko yari yahinduye ibirango bisanzwe by’imodoka.

Ati “F yayihinduyemo P, hanyuma 0 ayihinduramo 8, ni ukuvuga ngo ikinyabiziga cye asanzwe atwara, ibirango byacyo ni RAE 710 F, ubwo rero amaze kubihindura cyahise gihinduka ikindi kiba RAE 718 P. Iperereza riracyakomeza, ariko kimwe mu bigaragara ni uko hari ibyo yashakaga guhisha, birimo kwandikirwa wenda na camera, cyane cyane ko n’urugendo yakoraga ari rurerure, ndetse n’umuvuduko yafashe camera zigaragaza yuko uri hejuru y’uwagenwe, bivuze ko ibyo camera yamwandikiraga byajyaga ku yindi modoka atari iyo atwaye”.

Ibirango yari yayihinduriye
Ibirango yari yayihinduriye

Aramutse ahamwe n’icyaha cyo guhimba no gihindura inyandiko yahanishwa ingingo ya 276 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, itegeka igifungo cy’imyaka itatu (3) kugera kuri itanu (5), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ya miliyoni 3 kugera kuri miliyoni 5.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka