Yafashwe aje mu Rwanda gushyingura nyina ahita afungwa - Ubuhamya bw’uwirukanywe muri Uganda

Akumuntu Denise washakanye n’umugande yavuye mu rugo rwe aje mu Rwanda gushyingura umubyeyi we witabye Imana, afatirwa mu nzira atarambuka umupaka ndetse ahita anafungirwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021, ubwo Abanyarwanda 23 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagezwaga ku mupaka wa Kagitumba.

Akumuntu Denise ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yagiye muri Uganda akurikiyeyo umugabo we w’umugande, anyuze ku mupaka wa Kagitumba.

Kimwe n’abandi bari bafunganywe, bose icyo bahuriyeho ni uko bafashwe batashye mu Rwanda kubera impamvu zitandukanye harimo no kunanirwa imibereho y’aho bakoreraga.

Mu kwezi kwa gatandatu 2021, ni bwo Akumuntu yahagurutse mu rugo rwe aje mu Rwanda gushyingura nyina umubyara kuko yari yabwiwe ko yitabye Imana. Ageze i Mbarara ngo imodoka yari arimo yahagaritswe n’abasirikare bamukuramo n’abandi bantu berekezaga mu Rwanda bajya gufungirwa mu kigo cya Polisi.

Ati “Mama yarapfuye nza nje gushyingura, bamfatira Mbarara, bankura muri bisi, batujyana mu gisirikare bucya badushyikiriza Polisi na yo itujyana muri gereza ya Shema tuhamara ukwezi. Nyuma yo gukatirwa amezi abiri, dufungirwa muri gereza ya Cyamugoranyi”.

Avuga ko icyaha bashinjwe ari uko binjiye mu gihugu cya Uganda mu buryo butemewe nyamara yaranyuze ku mupaka uzwi ndetse afite n’ibyangombwa bya Uganda.

Uwo mugore avuga ko atazi neza niba azasubira mu rugo, ndetse n’abana yasizeyo kuko yabashije kuzana umwana umwe gusa.

Bisengimana ukomoka ku Nkombo mu Karere ka Rusizi na we wari ufunganywe na Akumuntu, avuga ko muri gereza bari babayeho nabi by’umwihariko kuri we kuko yanarwariyemo.
Agira ati “Muri gereza twari tubayeho nabi cyane, nagezemo ndarwara ntibamvuza, twarakubitwaga, mbega imibereho yari mibi cyane ku buryo ntashobora kongera gusubirayo n’iyo bambwira ko ari ho nzakirira”.

Bisengimana agira inama abandi Banyarwanda bumva ko Uganda hari amakiriro ko atari byo, ahubwo ari ukujya mu muriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka