Yabeshye umukunzi we ko yabyaye kandi ari umwana w’abandi yibye
Mukabandora Jeannette w’imyaka 30 yatawe muri yombi azira umwana yibye abaturanyi agira ngo abeshye umugabo we ko yabyaye.
Mukabandora wo mu murenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana yamenyanye n’uwo yita umugabo we Nsanzimana Joel w’imyaka 26 wo mu murenge wa Gacurabwenge, akarere ka Kamonyi, ubwo bombi bakoreraga mu mujyi wa Kigali. Mukabandora yakoraga akazi ko mu rugo naho Nsanzimana ari kigingi w’imodoka (convoyeur).
Icyo gihe babaye inshuti, bakajya bakora n’imibonano mpuzabitsina. Mukabandora yaje kubeshya Nsanzimana ko atwite inda ye, maze asubira i Rwamagana ariko akajya aza gusura umukunzi we i Kigali ndetse ajya no kumwereka ababyeyi be ku Kamonyi, bose akababwira ko atwite.
Igihe cyaje kugera Mukabandora aterefona umugabo we amubwira ko yabyaye, maze Nsanzimana ajya i Rwamagana kumusura yitwaje amafaranga ibihumbi 150 yo kumuhemba no kumufasha kugura ibyo akeneye ngo umwana abeho neza.
Mukabandora yakundaga kuba ku muturanyi wa bo witwa Habimana, wari ufite umwana w’uruhinja, akajya acunga bene urugo badahari agahamagara Nzansimana ngo aze asure umwana we, cyangwa akamuheka akamuzana i Kigali kumusura.
Nsanzimana wari waramenyesheje ababyeyi be ko Mukabandora yabyaye, yababwiye ko agiye kumuzana we n’umwana we bakabana. Mukabandora yumvise umugabo we amusabye ko babana kandi akazana umwana, ahitamo kwiba uw’aho yabaga aramuzana.
Nyuma y’icyumweru ababyeyi b’umwana barabuze aho umwana wabo bo aherereye, kuri iki cyumweru tariki 03/06/2012, ni bwo Polisi ya Kamonyi yatahuye iwabo wa Nsanzimana aho Mukabandora n’umwana babaga, maze bashyikiriza umwana se umubyara ari we Habimana dore ko nyina we ngo kuva yabura umwana we yahise arwara.
Mukabandora wemera icyaha, akanagisabira imbabazi, acumbikiwe n’ubushinjacyaha, kugira ngo ubutabera bukore akazi ka bwo.
Nsanzimana wabeshywe na Mukabandora ko umwana ari uwabo, atangaza ko n’ubwo uwo mugore yafungurwa atazongera kubana nawe kuko ari umubeshyi.
Ingingo ya 255 y’urwunge rw’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 10 kugeza ku bihumbi 50, cyangwa kimwe muri ibyo bihano; ku muntu wese uzakora icyaha cyo kwiba umwana, kubuza ivuka rye kumenyekana, kumugurana cyangwa kumwiyitirira.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
@Mukama, biragaragara ko inkuru utayisomye neza! None se wowe waba warabyaranye n’umuntu akaza ngo mubane atazanye umwana mwabyaranye?
umva sha!yagirango nyine yemeze umus8ty we ko ari icyororo!!kdi urumva nutwo du 150 000 nyamugabo yazanye guhemba ntiyari kutubona gutyo gusa
Jyewe musabiye imbabazi! Kubera ko atari agamije kugirira nabi uwo mwana cg se kumugurisha! Yishakiraga umugabo! Ntiyahanwa kimwe na bamwe bababyara bakabata mu musarani. None se uwo mwana yigeze amwicisha inzara! Cyakora icyaha cyo yaragikoze, kandi no kumwerekana aha mu binyamakuru nacyo ni igihano. Nibamureke ntazasubire!
Ariko sinumva intego Yari afite nonese Yari yaramubwiyeko natazana umwana batazabana?
ibinyoma biragwira!