Yabaye umuganga nyuma yo guhagarika gukoresha ibiyobyabwenge

Daniel Niyonshuti wavutse mu 1994, aravuga ko yakoresheje ibiyobyabwenge igihe kirenga imyaka itanu aba ku muhanda, nyuma yo kubireka agasubira ku ishuri yabaye muganga, none ubu uvura akanabyaza abagore.

Kureka ibiyobyabwenge byafashije Niyonshuti kugira ubizima bwiza
Kureka ibiyobyabwenge byafashije Niyonshuti kugira ubizima bwiza

Kutagira ababyeyi akarererwa mu miryango, byatumye ku myaka irindwi gusa, Niyonshuti wo mu Karere ka Kayonza yisanga mu buzima bwo kuba ku muhanda, aribwo yize ingeso zose zo ku muhanda, zirimo gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bibi bibishamikiyeho.

Ku myaka ye micye yabaye ku mihanda yo mu bice bitandukanye, harimo n’iyo mu Mujyi wa Kigali, ariko aza kugira amahirwe yo kubona abamuhindurira ubuzima asubira ku ishuri ariga, nk’uko yabitangaje mu buhamya yagezaga ku rubyuriko rukiri mu mashuri tariki 07 Kamena 2022, ubwo mu Karere ka Kayonza hatangirizwaga ubukangurambaga mu mashuri, bugamije gukangurira urubyiruko kurwanya no kwirinda ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Nabaye ku muhanda imyaka itanu, muri Kayonza, i Kigali, nagiye ahantu henshi bitewe n’ubuzima ukuntu bwari bukomeye. Naje kugirirwa amahirwe muri 2003, hari umushinga wari utangiye wamvanye ku muhanda, byari bigoye kuko ni urugendo rurerure bakoze, kubera ko aho bashyiraga ikaramu cyangwa umuntu yasiga telefone ye agasanga turayimwibye, kandi ubwo barimo baradufasha”.

Bakomeje kwigishwa uburyo bashobora kuva mu buzima bumwe bakinjira mu bundi, harimo kureka gukoresha ibiyobyabwenge, kumenya ibibi byabyo, gusa ngo byari bigoranye kuko babicuruzaga.

Mu magambo ye yagize ati “Twebwe kubera twari turi abana, abantu bajyaga badufasha tukabibacururiza, byabaga bigoye kuba polisi cyangwa izindi nzego babasha kutumenya ko dukoreshwa, ariko uwo mushinga waramfashije ndeka ibiyobyabwenge, mbasha kwiga amashuri abanza ndatsinda njya kwiga Kayonza Modern”.

Yakomeje agira ati “Narahize ndatsinda njya kwiga i Kabale, i Kibungo mu bapadiri, nabyo byaramfashije kuko nari nkeneye guhinduka, ndiga nza gukora ikizami cya Leta ndatsinda njya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuganga. Nagiye i Butare ndiga ndarangiza, nkirangiza ntabwo nigeze mpura n’ikibazo cy’ubushomeri, kuko nakoreye mu kigo nderabuzima cya Karama, nshinzwe kurangura imiti no kumenya uburyo ikoreshwa”.

Kuri icyo kigo nderabuzima yahakoze igihe kigera ku mwaka, nyuma yaho yaje gukora ikizami ku bitaro bya Gahini aragitsinda.

Ati “Ubu nkorera mu bitaro bya Gahini muri Maternity, kandi akazi kanjye ngakora neza, ndanagakunda. Kugeza uyu munsi ubuzima bwanjye bwarahindutse kuko mfite inzu yanjye ihagaze miliyoni 25, kandi ntanga serivisi nziza, ababyeyi ndababyaza, abana mbitaho”.

Bimwe mu biyobyabwenge bigaragara mu Rwanda bikunze gukoreshwa n'urubyiruko birimo urumogi
Bimwe mu biyobyabwenge bigaragara mu Rwanda bikunze gukoreshwa n’urubyiruko birimo urumogi

Inzira ndende kandi igoranye yanyuzemo, niyo Niyonshuti aheraho asaba urubyiruko kutishobora mu gukoresha ibiyobyabwenge, kuko byangiza ubuzima nk’uko abisobanura.

Ati “Ibiyobyabwenge ni bibi, hari umwana w’inshuti yanjye ntazibagirwa bita Suleiman, bajyaga bata agace kasigaye k’isigara akagatoragura, ashobore kuba yaranduye igituntu, biza kumuviramo no kubura ubuzima”.

Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko kuva mu mwaka wa 1987, tariki 23 Kamena, iba umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka