Yababajwe no kunanirwa gusoma indahiro ubwo yashyingirwaga

Christine Mukamutara w’i Gishubi mu Karere ka Gisagara avuga ko yababajwe no kujya gusezerana n’umugabo we bakamusomera kuko atari azi gusoma, nyamara icyo gihe ngo yari yambaye neza.

Avuga atya nyuma y’uko yize gusoma no kwandika akabimenya neza, akiga n’umwuga wo kudoda, none akaba ari umutayeri.

Asobanura iby’agahinda ke agira ati “Nagiye gushyingirwa kuko ntari nzi gusoma no kwandika, umugabo wanjye aransomera. Nagize umubabaro mwinshi mu mutima, ndavuga nti ariko koko, mu bantu bangana uku, nambaye imyenda myiza ihenze, none baransomeye.”

Na nyuma y’ubukwe, kutamenya gusoma no kwandika byakomeje kumubabaza, cyane cyane iyo yabonaga umugabo we yanditse ibyo atabasha gusoma.

Ati “Nabonaga yandika udupapuro, nkavuga nti ariko uyu mugabo ko yandika udupapuro twinshi, none yazareshya abandi bagore ntabizi? Nkagenda nkajya kureba kuri utwo dupapuro simbashe kumenya ibyo yanditse, nkihangana.”

Yonsa umwana wa gatanu ni bwo yagiye kwiga gusoma, kwandika no kubara, arabimenya, ajya no kwiga kudoda, na byo arabimenya, none ubu ni umutayeri.

Gusoma no kwandika yabyigishijwe n’umuryango Duhamic Adri, ku nkunga ya Care International. N’abandi bize bakuze nka we bavuga ko hari ibyagiye bibababaza batarabimenya. Alphonse Nyabyenda, w’i Simbi mu Karere ka Huye ni umwe muri bo. Ubu afite imyaka 32.

Agira ati “Twavutse turi 12, ntitwabasha kwiga kuko ababyeyi bari abakene. Abantu bajya bavuga ko abanyehuye bavukana amashuri atatu yisumbuye, ariko kuba njyewe ntari nzi no gusoma, numvaga bimbabaza. Naragiraga inka z’abaturanyi, nabona abatwaye ibinyabiziga nagiye ku muhanda, nkibaza niba nanjye nzabigeraho.”

Amaze kumenya gusoma, ikintu cya mbere yakoze ni ugushakisha perimi kandi ubu afite iyo gutwara moto.

Kutiga bakiri batoya byaturutse ahanini ku bujiji bw’ababyeyi

Abize gusoma bakuze babifashijwemo na Duhamic Adri iyo bavuze icyatumye batiga bakiri batoya usanga ahanini byaravuye ku bujiji bw’ababyeyi babo.

Christine Mukamutara w’i Gishubi mu Karere ka Gisagara ubu afite imyaka 48. Ati “Nari natangiye kwiga, papa akajya avuga ngo abana b’abakobwa iyo bize ntabwo bakiza imiryango yabo ahubwo iy’abagabo babo. Ubwo rero kubera ko nta na mama nari mfite mbura unshyigikira, ishuri ndireka gutyo.”

Devota Mukamana w’iNyagisozi mu Karere ka Nyanza, ubu akaba afite imyaka 45 na we ati “Iwacu twavutse turi abana icyenda, turi abakobwa babiri, abandi ari abahungu. Papa afata ba bahungu abjyana kwiga, mukuru wanjye yigira za Kigali, njyewe anshinga kuragira inka ze. Narinze nshaka nkiziragira.”

Aba bose kuri ubu bahozwa n’uko aho bigiye gusoma, kwandika no kubara bagiye bigishwa n’uko babibyaza umusaruro nk’uko bivugwa na Benjamin Muhigirwa uyobora Duhamic Adri.
Ati “Bigishwa n’uburyo babyaza umusaruro ayo mahirwe. Kubera ko iyo umuntu atazi gusoma aba azitiwe no mu bikorwa byinshi. Haba mu by’ubucuruzi, haba mu bijyanye no kwiyitaho, haba mu bijyanye n’amategeko yamurengera.”

Ni muri urwo rwego abigishijwe na Duhamic Adri bagera ku bihumbi umunani na 465 bo mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe na Nyanza, muri rusange bakora imirimo ibabyarira inyungu kandi bakabigeraho, binyuranye n’uko byari byifashe mbere nk’uko Mukamutara abitangamo ubuhamya.

Ati “Nageragezaga gushaka ibyo nkora ngapima agasururu, nkabona nabonye abakiriya n’ibicuruzwa byanjye byashize, ariko nkisanga nta mafaranga mfite. Iyo wanzaniraga inote ngo ngusubize, rwose wabaga umpimye. Hari igihe nasubizaga umuntu kandi ari we wagombaga kuyongera. Keretse umpaye uduceri.”

Yungamo ati “None ubungubu inoti ndayimenya, rwose ndazitunganya ku buryo noneho utampinjarika. Ahubwo nanjye naguhinjarika.”

Anasaba ababyeyi bose gushyira abana mu ishuri kuko kutamenya gusoma no kwandika hari byinshi bibabuza kugeraho, bakanabana n’ipfunwe rituma biyumvamo ko ari batoya imbere y’ababizi.

Ibarura rusange ry’abaturage riheruka ryagaragaje ko Abanyarwanda miriyoni 2 n’ibihumbi 954 na 770 batazi gusoma, kwandika no kubara. Ni ukuvuga 22.3% by’ Abanyarwanda bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka