Wisdom School: Basobanuriwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Abanyeshuri biga mu ishuri ‘Wisdom School’ riherereye mu Karere ka Musanze baratangaza ko umuco wo kugira ubupfura no gukunda igihugu batozwa n’iri shuri byuzuzanya n’intego bifitemo yo kubaka igihugu.

Gouverneur Gatabazi JMV yibukije aba banyeshuri ko kubaka igihugu kizira amacakubiri ari bo bireba mbere na mbere
Gouverneur Gatabazi JMV yibukije aba banyeshuri ko kubaka igihugu kizira amacakubiri ari bo bireba mbere na mbere

Binyuze mu kiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bahawe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, abo banyeshuri batangaje ko byabongereye umukoro wo kwiyumvamo umuco wo kugira indangagaciro zishingiye ku guteza imbere igihugu.

Uwingeneye Clementine, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri Wisdom School yagize ati “Turiga kugira ngo tuzigirire akamaro, tugirire n’igihugu cyacu akamaro. Kuba Guverineri yabitubwiye byatubereye byiza cyane kuko bituma tuzakura turushaho gukunda igihugu kugira ngo tuzakigirire akamaro.”

Mucyo Moses na we wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yagize ati “Icyo nungutse muri ibi biganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ni uko ngomba gukomera ku muco wo kugira indangagaciro z’ubunyarwanda, guteza imbere igihugu no kugira ubupfura. Bizatuma nihesha agaciro kandi nkure nigirira icyizere.”

Abanyeshuri biga muri Wisdom School bari bafite amatsiko yo kumenya byinshi kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda
Abanyeshuri biga muri Wisdom School bari bafite amatsiko yo kumenya byinshi kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Aba banyeshuri bavuga ko amasomo bigishwa muri iri shuri hashyirwa imbere kubatoza kugira imyitwarire myiza, gusigasira ibyiza igihugu cyagezeho no kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu mu rwego rwo kugifasha kugera ku byiza. Kuba umukuru w’Intara y’Amajyaruguru na we yarabaganirije bihagije kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda hari byinshi aba banyeshuri bize bahamya ko bizunganira ibyo bari basanzwe bazi.

Nduwayesu Elie uyobora ishuri Wisdom School asobanura ko bihaye intego yo gutegura abana hakiri kare kugira ngo bazakure bazi neza ko igihugu ari icyabo, kandi ko ari bo gihanze amaso.

Yagize ati “Aba bana bagitangira gukura bagomba gutozwa hakiri kare umuco wo kucyitangira kugira ngo bazasohoze inshingano zo kuba Abanyarwanda nyabo. Iyi iri mu nkingi iri shuri rishyize imbere yo guhashya ibisa n’amateka mabi yaranze igihugu kandi twizeye neza ko itazigera ijegajega.”

Yongeraho ko kuba umukuru w’Intara y’Amajyaruguru ashingira ku bunararibonye afite, akabereka icyo kuba umunyarwanda bisobanuye bitegurira aba bana kubaka ubuzima bufite intego.

Ishuri Wisdom School ryigamo abana bo mu byiciro by’amashuri y’incuke, abanza n’icya mbere cy’amashuri yisumbuye. Nk’abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, umukuru w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yasobanuye ko ari inshingano z’abakuze gusobanurira abana amateka y’igihugu, n’ingamba zafashwe zigamije kubaka ubumwe no guhuza Abanyarwanda.

Yagize ati: “Iyi gahunda yadufashije twe nk’Abanyarwanda kongera kubaka ubumwe no guhuza Abanyarwanda, kubatoza kuba bamwe bagakomeza kubana bashyize imbere indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda. Kumenya ibi rero bizatuma mwiyubakamo umuco wo kubaka ubunyarwanda nyabwo”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko igisobanuro cy’uburyo ibi bazaba babishyize mu ngiro kizagaragazwa n’imyitwarire myiza, gutsinda, guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge no kwirinda ababashora mu bishuko bituma abana b’abakobwa baterwa inda imburagihe, kuko aho bikomeje kugaragara bisiga ingaruka zikomeye ku hazaza h’Abanyarwanda.

Ishuri Wisdom School ryiyemeje kubakira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kugira ngo bikomeze gufasha abahiga gushinga imizi yo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iri shuri ku cyicaro cyaryo giherereye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze rihafite abana biga mu mashuri yisumbuye 189, abo mu mashuri abanza 860 n’abana 252 bo mu mashuri y’incuke. 30% y’aba bose baturuka mu bihugu 40 byo hirya no hino ku isi. Ni ishuri ryamaze kugaba amashami mu turere twa Burera, Nyabihu na Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka