WASAC yijeje PAC gukemura ibibazo bikigaragara mu itangwa ry’amazi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) kijeje Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), ko kigiye gukemura ibibazo bikigaragara mu itangwa ry’amazi.

Kongera amazi bizagabanya igihe kirekire bamwe bamaraga bajya kuyashaka
Kongera amazi bizagabanya igihe kirekire bamwe bamaraga bajya kuyashaka

Ubuyobozi bwa WASAC bwabitangaje tariki 06 Nzeri 2022, ubwo bitabaga PAC muri gahunda yatangiye tariki 05 Nzeri 2022, yo kubaza ibigo bitandukanye bya Leta ku makosa yagiye agaragara mu mikoreshereze idahwitse y’imari n’umutungo bya Leta.

WASAC yasabwe gutanga ibisobanuro ku mishinga yagombaga gushyirwa mu bikorwa binyuze mu mushinga mugari wiswe “WASAC Rwanda Sustainable Water Supply and Sanitation Program (RSWSSP) watangiye mu mwaka wa 2017, ugamije gushyiraho ibikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura. Iyo mishinga yagombaga gutwara amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 440.

Agaruka ku bijyanye n’uyu mushinga wagombaga kumara imyaka ine, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yavuze ko ubwo wakorerwaga igenzura hari hamaze gukoreshwa gusa 19% by’amafaranga yose yateganyirijwe umushinga, ku buryo arenga miliyari 360 yari ataratangwa ndetse n’imishinga yayo itarategurwa, ku buryo nta cyizere cy’uko yazakoreshwa yose.

Perezida wa Komisiyo ya PAC Valens Muhakwa na Visi Perezida Beline Uwineza
Perezida wa Komisiyo ya PAC Valens Muhakwa na Visi Perezida Beline Uwineza

Yagize ati “Ni umushinga wagombaga kudukemurira ibibazo by’amazi, ariko uyu munsi turacyafite ibibazo by’amazi, ndetse haracyari Abanyarwanda bakinywa amazi atemba, bakayanywa uko ameze, ni ikibazo gikomeye”.

Raporo y’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko mu nganda nshya 18 zitunganya amazi, umunani zikora ku kigero kiri hejuru ya 75%, mu gihe izindi 10 zikora ku kigero kiri hagati ya 38% na 72%, bingana n’impuzandengo ya 55.6%.

Bimwe mu byo Abadepite bagize komisiyo ya PAC bibanzeho, harimo kubaza impamvu izo nganda n’imiyoboro bidatanga amazi ahagije nk’uko bikwiye.

Abadepite bagize komisiyo ya PAC
Abadepite bagize komisiyo ya PAC

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa WASAC Eng Gisele Umuhumuza, yijeje ko ibibazo byose byagaragajwe bigenda bikemuka, ku buryo harimo gushyirwa imbaraga mu kuvugurura no kongera inganda z’amazi, hamwe no gukomeza gucunga neza ingengo y’imari bagenerwa na Leta.

Ati “Uyu munsi hari undi mushinga munini wa Nzove-Ntora ugeze hafi kuri 75%, uzavana amazi mu Nzove, azadufasha kuba twagabanya isaranganya twari tugikora mu bice bya Remera no kugana aho Umujyi urimo kwagukira muri Gasabo-Bumbogo, na za Masizi.”

Akomeza agira ati “Uretse inganda turimo gukoraho, turimo kugenda dusazura ndetse tunongera imiyoboro, hari n’undi mushinga wa Karenge ndanawufatanya no gukomeza dukora uruganda kuko ni urugendo rurerure, dufite inganda zigeze kuri 29, muri zo hafi 70% ntabwo ari iza vuba cyane”.

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu abaturage bagenda bagaragaza ikibazo cy’amazi meza, bakavuga ko kutagerwaho na yo bibagiraho ingaruka.

WASAC yemeye ko mu myaka ibiri ibikorwa byose by’umushinga wa RSWSSP bizaba birangiye, ku buryo bizagira uruhare mu gufasha abaturage kubona amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka