WASAC yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo gishinzwe amazi muri Singapore

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mata 2022, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyasinyanye amaserano y’ubufatanye n’Ikigo gishinzwe Amazi muri Singapore (Singapore’s National Water Agency,PUB), agamije kwagura imikoranire no gusangira ubumenyi ku micungire y’amazi no kuyakwirakwiza.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Madamu Gisele Umuhumuza, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa WASAC uri muri Singapore, ndetse na Bwana Ng Joo Hee, Uyobora Ikigo gishinzwe amazi muri Singapore. Ni amaserano yasinywe mu gihe Singapore iri mu cyumweru cyahariwe amazi.

Ibi bigo byombi bihuje inshingano yo kugeza ku baturage amazi meza kandi ahagije. Imbogamizi bihura nazo ni nyinshi zirimo imihandagurikire y’ikirere, kwandura kw’amazi, ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubushobozi buhari, ikiguzi cy’ibikorwa kigenda kiyongera,n’ibindi.

Aya masezerano azibanda ku gusangira ubumenyi hagati y’ibigo byombi mu bijyanye no gukwirakwiza amazi,gufata neza imiyoboro yayo, imicungire y’amazi yakoreshejwe, ikoranabuhanga no kumenya uburyo byakwitwara ku bijyanye n’imihandagurikire y’ikirere.

Gusangira ubumenyi bizibanda k’ubushakashatsi n’iterambere, ikoranabuhanga rigezweho rijyanye n’imirimo yo gukwirakwiza amazi ndetse no kugenzura ubuziranenge bw’amazi. Aya masezerano kandi yitezweho koroshya isangirwa ry’ikoranabuhanga ritanga icyizere mu gukemura ibibazo by’amazi ku ruhande rw’ibi bigo bibiri.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa WASAC, Gisele Umuhumuza yavuze ko gusinya aya masezerano, biri mu ngamba za WASAC zo gutsura imikoranire n’ibigo bikomeye ku isi mu bijyanye no gukwirakwiza amazi na serivisi z’isukura hagamijwe kunoza imikorere binyuze mu gusangira ubunararibonye ngiro no gukoresha ikoranabuhanga ritandukanye.

Yagize ati, “Twizeye ko hari byinshi tuzigira ku Kigo gishinzwe amazi muri Singapore (PUB), tukabakuraho n’ubunararibonye buhagije mu bijyanye n’udushya kuko cyazanye impinduka, gishyira ishoramari mu guteza imbere ikoranabuhanga mu bijyanye n’amazi mu myaka 50 ishize.”

Yongeyeho ati “Twizeye ko tuzabaha urubuga rwo kugaragaza ikoranabuhanga bafite cyangwa iry’abafatanyabikorwa babo, kandi cyane cyane ibyo bikaba bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda, aho hari amahirwe akomeye y’ishoramari no gushakira hamwe ibisubizo birimo udushya.”

Isinywa ry’aya masezerano rije rikurikira andi maserano atandukanye WASAC yagiye igirana n’ibigo binyuranye hagamijwe imikoranire mu bijyanye no gukwirakwiza amazi no kuyacunga, ndetse na serivisi z’isuku n’isukura.

Ni inkuru dukesha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka