WASAC yasannye imiyoboro y’amazi, abatuye mu nkengero z’Ibirunga baca ukubiri n’ibura ryayo

Abaturage bo mu tugari twa Kaguhu na Bisoke mu Murenge wa Kinigi ho mu Karere ka Musanze baremeza ko baruhutse imvune baterwaga n’ingendo bakoraga bajya gushaka amazi mu birunga nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) gisannye imiyoboro y’amazi yari imaze igihe kinini yarangiritse.

Abatuye mu nkengero z'Ibirunga ntibagihangayikishijwe n'ikibazo cy'amazi
Abatuye mu nkengero z’Ibirunga ntibagihangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi

Ni mu mushinga wiswe “Rehabilitation of Bushokoro Water Supply System” watumye ingo 701 zibarizwamo abaturage 2,682 zibona amazi meza mu buryo bworoshye.Watekerejwe mu rwego rwo gusana imiyoboro, amatiyo n’ibindi bikorwaremezo by’amazi byari byarangiritse muri ako gace dore ko hari hashize imyaka isaga 20 byubatswe.

Mu byakozwe muri uyu mushinga watangiye muri Mutarama 2021 ugasozwa muri Nyakanga 2021, harimo gusana amasoko yatangaga amazi, imiyoboro y’uburebure bwa kilometero 4.5, hubatswe ibigega by’amazi bitatu bishya, ndetse hasanwa n’ibindi bibiri byari bihasanzwe, byose hamwe bifite ubushobozi bwa 500 m3, hanatunganywa amavomo rusange.

Abaturage bariruhukije nyuma yo kubona amazi uko bikwiye

Bamwe mu begerejwe ibikorwaremezo by’amazi binyuze muri uyu mushinga, baravuga ko kuva babonye amazi meza ubuzima bwabo bwatangiye kurushaho kugenda neza, nk’uko Eupharasie Kabasuko wo mu Mudugudu wa Kumazi mu Kagari ka Bisoke yabitangarije Kigali Today.

Eupharasie Kabasuko wo mu Mudugudu wa Kumazi mu Kagari ka Bisoke
Eupharasie Kabasuko wo mu Mudugudu wa Kumazi mu Kagari ka Bisoke

Ati “Amazi yaranyegereye narayabonye, nabyakiriye neza kuko nari ntagishobora kurira imisozi njya kuvoma.”

Akomeza agira ati “Ubu ndafata akajerekani k’amacupa arindwi ngategaho nkavoma, nduhutse umuruho wo kurira iriya misozi, WASAC yatugiriye neza abana ntibagisiba ishuri ngo barurira imisozi bajya gushaka amazi”.

Umusore witwa Ndagijimana Jean Nepomuscène
Umusore witwa Ndagijimana Jean Nepomuscène

Umusore witwa Ndagijimana Jean Nepomuscène, ati “Mvuye kuvoma hano mu Gisasa ntabwo ndengeje iminota 15. Mbere yo kubona aya mazi twakoraga urugendo rurerure tujya kuyashaka tugasanga hari abantu benshi. Nkanjye w’umusore nararwanaga abo ndusha imbaraga bakandeka nkavoma, nanjye abandusha imbaraga bakankubita ugasanga ni intambara, turashimira cyane WASAC”.

Hakizimana Innocent, Umukuru w'Umudugudu wa Bunyenyeri
Hakizimana Innocent, Umukuru w’Umudugudu wa Bunyenyeri

Hakizimana Innocent, Umukuru w’Umudugudu wa Bunyenyeri, avuga ko ubwo amazi yaburaga hari ubwo abaturage bajyaga kuyashaka muri Pariki y’Ibirunga basagarira inyamaswa na bo bakaba bahakomerekera bakurikiye isoko yitwa Bunyenyeri.

Avuga ko aho bagerejweho amazi meza batagihangayika nka mbere, ati “Byaradufashije cyane, kuko akenshi amazi yavaga mu birunga, iyo yaburaga bajyaga kuyashaka muri Pariki bakurikiye agasoko kitwa Bunyenyeri.

Arongera ati “Ariko ubu amazi twarayabonye byarakemutse tuyavomera ku gihe, hari n’ubwo abaturage bajyaga kuyashaka ugasanga barayarwanira bakaba bakomeretsanya, WASAC ikibazo yaragikemuye isana amatiyo yari yarangiritse, uwakoreshaga isaha ajya gushaka amazi arakoresha iminota 10 mu kuyabona”.

Mugwaneza Vincent de Paul, Umuyobozi muri WASAC ushinzwe ibikorwaremezo by'amazi, isuku n'isukura byo mu cyaro
Mugwaneza Vincent de Paul, Umuyobozi muri WASAC ushinzwe ibikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura byo mu cyaro

Mugwaneza Vincent de Paul, Umuyobozi muri WASAC ushinzwe ibikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura byo mu cyaro, avuga ko umuyoboro wa Bushokoro wari warangiritse cyane ku buryo amazi atageraga ku baturage uko bikwiye.

Ati “Bushokoro ni umuyoboro wari umaze imyaka irenga 20 wubatswe, ukaba wari ugeze aho ukeneye gusanwa bijyanye n’imyaka wari umaze, byari bigeze ko twawusana, kuko byaragaragaraga ko hari ibice byawo bitari bigikora, ibyo bikagira ingaruka ku baturage kuko imiyoboro yari yarangiritse amazi atabageraho”.

Arongera ati “Abaturage bakoreshaga amasoko adasukuye arimo n’ayo mu mibande, cyangwa mu masoko ariko atavuguruye cyangwa adafashwe mu buryo butanga icyizere cy’isuku y’ayo mazi. Mu rwego rwo kwirinda ko yagira izindi ngaruka, ni muri urwo rwego twabonye ko uwo mushinga uri mu byihutirwa”.

Mugwaneza Vincent, avuga ko amazi akenewe n’abatuye muri ako gace ahagije bijyanye n’ibikorwa bihari kugeza ubu ndetse n’abaturage bahatuye, ariko hakaba hari gukorwa inyigo y’uburyo amazi azongerwa bijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage n’ibindi bikorwa bikenera amazi mu cyerekezo cya 2030 n’icya 2050.

Uyu mushinga wagejeje amazi mu midugudu itanu irimo Bunyenyeri, Myase, Nyarusizi, Ruginga na Kumazi, ndetse no ku kigo kimwe cya gisirikare cya Bisate. Watwaye miliyoni 128 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yaratanzwe na Leta y’u Rwanda. Abaturage bakaba basabwa kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi bagejejweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe ariko sinibaza impamvu mutanga amakuru atariyo biriya bigega byahozeho byubatswe na RDB Gutera isima ibyubatswe ntibivuga kubawubatse so nje ndumva WASAC itakwiha amanota ngo niyo yabyubatse. Iki kdi ariya mazi ava mu ishamba muri Bushokoro WASAC Ishiremo umuti kuko nimabi ntiwayanywa navutse bayavoma kubuntu bakayateka kugirango bayakoreshye rero kuva tugiye kuyishura nibashiremo imiti keretse Aya Bunyenyeri niyo meza kdi nimake cyane. MERCI JAYP BISATE

Ngabire Jean Paul yanditse ku itariki ya: 23-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka