WASAC mu nzira yo guca burundu umunuko mu kimoteri cya Nduba

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), ari na cyo gifite mu nshingano imicungire y’ikimoteri cya Nduba cyakira imyanda yose yo muri Kigali, gitangaza ko hari ibyakozwe byatumye umunuko ugabanuka ndetse ko hari n’imishinga yo kuwuhaca burundu.

Iyo imyanda ikigera mu kimoteri, abakozi bahita bayivangura, itabora ikavanwamo hagasigara ibora
Iyo imyanda ikigera mu kimoteri, abakozi bahita bayivangura, itabora ikavanwamo hagasigara ibora

Ibyo ni ibyatangajwe na Kanangire Olivier, umukozi wa WASAC ushinzwe igenamigambi ry’isuku n’isukura, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, asobanura ibirimo gukorwa n’ibiteganywa gukorwa mu gihe kiri imbere ngo icyo kimoteri kitazongera kuba imbogamizi ku bagituriye.

Hashize igihe kinini abaturage baturiye icyo kimoteri giherereye mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, bavuga ko kibabangamiye kubera ikirundo cy’imyanda cyatumaga hanuka bikabije, isazi zikabatera mu ngo ku buryo bahoraga basaba gutabarwa.

Kugira ngo icyo kibazo gikemuke nubwo kitararangira, Kanangire asobanura ko byasabye imbaraga nyinshi kuko hakozwe imirimo itari isanzwe.

Agira ati “Iki kimoteri ni kinini, mbere wasangaga imyanda yandagaye ariko ubu icyo twakoze ni uko nyuma yo kuyijonjora dukuramo itabora, isigaye tukayisanza. Nyuma yo kuyisanza turenzaho itaka ubundi tugatsindagira bityo umwanda ntiwongere kugaragara ari byo byakuyeho umunuko yatezaga”.

Imyanda ibora ishyirwa ukwayo mu mifuka yabugenewe
Imyanda ibora ishyirwa ukwayo mu mifuka yabugenewe

Ati “Ubu twaciyemo imihanda ku buryo umuntu yinjiramo nta kibazo ndetse n’imodoka zizana imyanda zikabasha kugera aho ziyimena nk’uko byagenwe. Mbere imodoka zarazaga zikabura aho zica noneho zikamena imyanda aho zigeze, ku buryo umushongi wavaga muri iyo myanda watembaga ukagera mu muhanda ari byo byateraga umunuko wakururaga amasazi”.

Ibyo ngo byagezweho kubera ko habonetse rwiyemezamirimo ufatanya na WASAC n’Umujyi wa Kigali gucunga icyo kimoteri, bituma hongerwamo imbaraga n’ubuhanga, ari na bwo bacukuye ibyobo wa mushongi w’imyanda umanukiramo.

Icyakora nubwo ubwo buryo bwagabanyije ubukana bw’ikibazo, Kanangire avuga ko harimo gutegurwa umushinga mugari uzarangiza burundu ibibazo byaterwaga n’icyo kimoteri.

Ati “Hari umushinga turimo gukora uzakemura ikibazo ku buryo burambye, twatangiye gukora inyigo izerekana uko iki kimoteri kizacungwa. Imyanda ibora izakorwamo ifumbire, mu yitabora nka pulasitiki hazakorwamo ‘amapave’, amakarito n’ibindi bipapuro bikorwemo impapuro nzima hakaba n’ibizavamo ibicanwa, iyo nyigo ishobora kuzaba yarangiye mu ntangiriro z’umwaka utaha”.

Abaturage baturiye icyo komoteri na bo bemera ko umunuko waterwaga n’iyo myanda wagabanutse, ariko bakaba bakibangamiwe n’imyanda iva mu misarani yo muri Kigali na yo imenwa aho i Nduba, nk’uko Musengayire Justine abisobanura.

Abakozi bo ku kimoteri bari kuvangura imyanda ibora n'itabora
Abakozi bo ku kimoteri bari kuvangura imyanda ibora n’itabora

Ati “Kuva batangira gushyira itaka ku mwanda, umunuko ndetse n’amasazi yazaga mu ngo byaragabanutse. Ubu noneho ikitubangamiye ni imyanda ituruka mu misarani yo muri Kigali bavidura bakaza kumena mu byobo bicukuye hano, bidapfundikiye, bikaba ari byo ubu biduteza isazi, tukagira impungenge ko n’abana babigwamo, twifuza ko byahavanwa”.

Kubwimana na we ati “Ugereranyije na mbere, ubu amasazi yaragabanutse ariko ikibazo cy’imyanda yo mu misarani bamena hano cyo kiracyahari. Isazi nubwo atari nyinshi nka mbere ziraza mu ngo zikaduteza umwanda ku buryo abana bacu bahora barwaye inzoka, icyo na cyo twifuza ko cyakemuka”.

Kuri icyo kibazo, Kanangire avuga ko harimo gukorwa umushinga wo kujyana iyo myanda ahandi hazaba hubatswe ku buryo bugezweho.

Nyuma yo kuvangura imyanda, ibora bahita bayirenzaho igitaka bagatsindagira, ku buryo nta munuko uza
Nyuma yo kuvangura imyanda, ibora bahita bayirenzaho igitaka bagatsindagira, ku buryo nta munuko uza

Ati “Hari umushinga turimo gutegura wo kubaka uruganda i Masaka muri Kicukiro, ruzajya rwakira imyanda yose yo mu misarani ya Kigali, rugakuramo amazi agatunganywa akongera agakoreshwa na ho ibikatsi bigakoreshwa ibindi. Inyigo n’ibijyanye n’amasoko bikaba biri hafi kurangira, gusa hari uruganda ruto tuzaba tuhashyize vuba ruzatangira gukora umwaka utaha, bivuze ko icyo gihe iyo myanda itazongera kumenwa i Nduba”.

Ati “Icyakora nk’ibyihuse, ubu tugiye kureba uko twakongera gushyira imiti yabugenewe muri ibyo byobo kugira ngo umunuko ushire bitongera kubangamira abaturage”.

Kuri ubu ikimoteri cya Nduba cyakira toni zisaga 500 buri minsi z’imyanda ituruka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA) yasohotse mu Kuboza 2018, yerekanye ko 2% gusa by’imyanda yose yo mu Mujyi wa Kigali ari byo bitunganywa bigakorwamo ibindi bikoresho bifite akamaro bikenerwa mu buzimabwa buri munsi, uwo mubare ngo ukaba ukiri hasi cyane.

Reba muri iyi Video ibijyanye no gukemura ikibazo cy’ikimoteri cya Nduba

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka