Wari uzi ko usaruye ishyamba nta ruhushya ashobora gucibwa miliyoni eshanu akanafungwa?
Ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) kiributsa ko umuntu usarura ishyamba rye cyangwa irya Leta nta ruhushya, ashobora guhanishwa igifungo cyagera no ku myaka 2 n’ihazabu ishobora kugera kuri Miliyoni 5.
Itegeko nº 046/2024 ryo ku wa 04/06/2024 rigenga amashyamba n’ibiti, rivuga ko umuntu usarura ishyamba rye nta ruhushya, aba akoze ikosa akabihanirwa.
Rigira riti: “Umuntu usarura ishyamba rye nta ruhushya, aba akoze ikosa. Ahanishwa kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro imwe y’agaciro k’ibiti cyangwa ubuso yasaruye.”
Iri tegeko rikomeza rigira riti: “Umuntu urenza umubare w’ibiti cyangwa ubuso yaherewe uruhushya rwo gusarura mu ishyamba rye, aba akoze ikosa. Ahanishwa kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibiti cyangwa ubuso yarengejeho.”
Iri tegeko kandi rivugako usarura ishyamba cyangwa ibiti bya Leta nta ruhushya cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha cyahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 2 n’ihazabu ya Miliyoni 5 FRW.
Riti: “Umuntu usarura ishyamba cyangwa ibiti bya Leta nta ruhushya cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 FRW ariko itarenze 5.000.000 FRW.”
Ufite uruhushya ariko akarenza umubare w’ibiti cyangwa ubuso yaherewe uruhushya rwo gusarura mu ishyamba rya Leta aba akoze icyaha gishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 2 n’ihazabu ya miliyoni 3FRW.
Rigira riti: “Umuntu urenza umubare w’ibiti cyangwa ubuso yaherewe uruhushya rwo gusarura mu ishyamba rya Leta aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 FRW ariko itarenze 3.000.000 FRW.”
Umuntu cyangwa urwego rwa Leta bisarura, bitunganya, bitwara cyangwa bicuruza ibikomoka ku mashyamba bibisabira uruhushya.
Uruhushya rwatanzwe rukoreshwa gusa icyo rwatangiwe kandi rugakoreshwa n’uwaruhawe. Uwahawe uruhushya arugaragaza igihe cyose arusabwe n’umukozi ubifitiye ububasha.
Zimwe mu mpamvu zo kubungabunga no kurinda amashyamba harimo; kongerera agaciro umutungo kamere w’amashyamba no kuyabyaza umusaruro, kuzamura ubukungu bw’Igihugu, gukumira iyangirika ry’amashyamba n’ingaruka zaterwa n’iryo yangirika, kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, kwita by’umwihariko ku duce tw’Igihugu dufite ibibazo byihariye birebana n’ibidukikije, kurwanya imihindagurikire y’ikirere, kurinda ibyogogo, ibibaya n’imisozi, gusubiranya ibyogogo, ibibaya n’imisozi byangiritse, kurwanya isuri n’ibindi.
Hashingiwe ku mumaro wayo, abantu basabwa kubungabunga amashyamba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|