VUP ishobora kuguriza abahagaritse imirimo kubera COVID-19 - Mayor Kayitesi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buravuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage batishoboye bari batunzwe n’imirimo y’amaboko bakoraga muri gahunda ya VUP, bazagobokwa kugira ngo bakomeze ubuzima.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Alice Kayitesi
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Alice Kayitesi

Hagati aho Akarere ka Kamonyi na ko kari kunoza urutonde rw’abaturage bashobora kubura ibyo kurya kubera ko bahagaritse imirimo isanzwe ibatunze, kandi abagaragaje ibibazo byihariye ngo batangiye gufashwa.

Abaturage basaga 1,200 bo mu Karere ka Kamonyi bari batunzwe n’imirimo bakoreraga mu Mujyi wa Kigali, ubu imirimo yabatungaga ikaba yarahagaze bagataha iwabo, hari kandi abaturage bakoraga muri Kamonyi bahagumye kuko batabashije gusubira mu miryango yabo.

Ibyo byiciro ni byo usanga biri mu bakeneye ubufasha bw’ibyo kurya kuko nta cyo bakinjiza.

Aba bantu babayeho bate?

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yabisobanuye mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio kuwa Mbere tariki 30 Werurwe 2020.

Yagize ati “Abo bantu babayeho nk’abandi Banyarwanda, ariko hari abagiye bagaragara nk’abanyantege nke, kuko babagaho ari uko bavuye gukora, barabaruwe kandi bagiye kunganirwa kugira ngo hatazagira uwicwa n’inzara”.

Ku baturage bo mu bice by’icyaro bari basanzwe barya ari uko bakoze imirimo itandukanye irimo n’iya VUP, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yavuze ko amafaranga bagombaga guhembwa yamaze kugera ku makonti bagiye kuyahabwa, kandi hari kurebwa uko urwego rubishinzwe rwa LODA rwabafasha guhabwa amafaranga y’inguzanyo.

Agira ati “Uburyo bunganirwagaho ntabwo buzahagarara n’ubwo batari kujya mu mirimo, hari uburyo turi kuvugana na LODA bakaba bahabwa amafaranga make ku mushahara wabo bakazayakorera nyuma icyorezo kirangiye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko ubu hari kunozwa urutonde rw’abakeneye inkunga y’ibyo kurya kugira ngo ababikeneye babishyikirizwe, kandi ko hari abafatanyabikorwa batangiye kwinjira muri icyo gikorwa, ubuyobozi bukizeza ko bizakorwa neza kugira ngo iyo nkunga koko igere ku bo igenewe.

Ubuyobozi kandi bukomeje gusaba abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho na Leta yo kuguma mu rugo, kugira isuku bakaraba intoki no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa, dore ko abarenga kuri ayo mabwiriza usibye kuba bakwandura cyangwa bagakwirakwiza icyorezo cya Coronavirusi, banabihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka