Vuganeza Aaron yatorewe kuyobora RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo batoye Komite nyobozi nshya banashyiraho abahagarariye Urugaga rw’Umuryango mu bagore n’urubyiruko.

Vuganeza avuga ko RPF igiye gushyigikira gahunda z'Umudugudu Ntangarugero kuko ygaragaje kuzamura vuba abaturage
Vuganeza avuga ko RPF igiye gushyigikira gahunda z’Umudugudu Ntangarugero kuko ygaragaje kuzamura vuba abaturage

Abatowe bagaragaje ko bazaharanira kurwanya ibibazo by’Imirire mibi mu bana, guhangana n’ibibazo by’inda ziterwa abangavu, ndetse no kurwanya amakimbirane mu miryango.

Umuyobozi mushya wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Vuganeza Aaron, avuga ko bagiye guteza imbere imibereho myiza bahereye ku nzego z’Imidugudu aho bazashyigikira gahunda y’Intara y’ “Umudugudu Ntangarugero” kugira ngo buri muturage abashe kugira uruhare mu bimukorerwa.

Agira ati, “Gahunda yatangijwe n’Intara y’Amajyepfo y’Umudugudu Ntangarugero yagaragaje ko ishobora guteza imbere abaturage ku Midugudu kuko hashyirwa ibikorwa byose bikenerwa mu mibereho myiza kandi abaturage bakabigiramo uruhare kandi bidatwaye amafaranga menshi, natwe rero tuzayishyiramo imbaraga”.

Ibyishimo byari byose
Ibyishimo byari byose

Nsaziyinka Prosper watowe ahagarariye Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri RPF avuga ko hariho ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko kuko usanga ahanini rugaragaza imbogamizi yo kutagira igishoro mu mishinga yarwo.

Avuga ko azaharanira kongera guhuza imbaraga z’urubyiruko mu makoperative, ibimina no kwihangira imirimo rufatanyije kugira ngo abafite imbaraga bazamure abandi.

Agira ati, “Ikibazo kiri mu rubyiruko ni igishoro kandi ntabwo byashoboka ko buri wese ahabwa amafaranga ngo ahange umurimo, bigomba guturuka mu rubyiruko ubwarwo,kwishyira hamwe rugatangirira kuri make rwabashije kwibonera”.

Avuga kandi ko urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge n’imibonano mpuzabitsina rukangirika kare bityo ntirubashe gukora, ibyo byose ngo bikaba bigiye guhagurukirwa.

Abatowe bose bashyiraho morari
Abatowe bose bashyiraho morari

Kayitesi Mafurebo Annoncée ugiye guhagararira abagore mu rugaga rwabo rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko nibashyira imbaraga mu gushishikariza abagore gukora bishyize hamwe bizongera ubukungu bw’igihugu.

Avuga ko iyo umugore yakoreye urugo rukazamuka haboneka umutekano kandi bikagabanya amakimbirane ashingiye ku mitungo, ibyo ngo bikazagira uruhare mu kubaka umuryango mwiza.

Agira ati, “Buriya amakimbirane menshi aturuka ku bukene bw’umuryango, umugore nahaguruka agakora akunganira umugabo bazarushaho kwiteza imbere. Ubwo ni bumwe mu buryo bwo kugabanya amakimbirane mu miryango”.

Amatora nk’aya yabaye no mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali. Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Burengerazuba batoye Alphonse Munyantwari ku buyobozi bwawo, Iburasirazuba batora Mufulukye Fred, mu Majyaruguru batora Gatabazi JMV, naho mu Mujyi wa Kigali batora Marie-Chantal Rwakazina.

Kayitesi avuga ko kuzamura ubushobozi bw'umugore bizatuma amakimbirane mu miryango agabanuka
Kayitesi avuga ko kuzamura ubushobozi bw’umugore bizatuma amakimbirane mu miryango agabanuka
Nsaziyinka avuga ko agiye gushyigikira kwishyira hamwe k'urubyiruko
Nsaziyinka avuga ko agiye gushyigikira kwishyira hamwe k’urubyiruko
Abagore bari babukereye
Abagore bari babukereye
Urubyiruko na rwo rwatoye abaruhagarariye
Urubyiruko na rwo rwatoye abaruhagarariye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka