Volkswagen igiye gutangiza uruganda ruteranya imodoka mu Rwanda

Leta y’u Rwanda n’uruganda rwa Volkswagen rwo mu Budage rukora amamodoka, baragirana amasezerano agamije kwemerera urwo ruganda gutangira kujya ruteranyiriza imodoka mu Rwanda.

Mu Rwanda hagiye kujya hakorerwa imodoka za Volkswagen
Mu Rwanda hagiye kujya hakorerwa imodoka za Volkswagen

Aya masezerano ateganyijwe gusinywa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2016, hagati ya Francis Gatare, Umuyobozi mukuru wa RDB na Thomas Schaefer, Uhagarariye Volkswagen yo muri Afrika y’Epfo ndetse na Dr Herbert Diess, Umuyobozi mukuru wa Volkswagen ku rwego rw’isi araba ahari.

Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bwa Volkswagen, aya masezerano ngo ashingiye kuri gahunda bise “VW’s ThinkBlue”, yerekeranye no gukora imodoka zibonerwa amapiyesi mu buryo bworoshye (easy to maintain).

Ashingiye kandi mu gukora imodoka zitangiza ibidukikije zihumanya ikirere, kuko ziba zikoresha lisansi nkeya kandi zigasohora umwotsi mucye.

Muri aya masezerano hakubiyemo amategeko abiri agenga ibijyanye n’imyuka isohoka mu modoka yangiza ikirere agomba kubahirizwa na Volkswagen, nk’uko byasohotse mu itangazo RDB yashyize hanze.

Muri ayo mategeko harimo irijyanye no kubungabunga umwuka , ryemejwe muri Nyakanga 2016.

Harimo kandi n’umushinga w’itegeko rigena ibijyanye no gupima imyotsi isohoka mu binyabiziga, ryakozwe n’ikigo cy’iguhugu cyita ku bidukikije (REMA).

Uwo mushinga w’itegeko wakozwe na REMA uteganya ko ibinyabiziga bitwara abantu n’ibintu mu buryo bw’ubucuruzi, zazajya zisuzumwa kabiri mu mwaka, naho ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo, bigasuzumwa rimwe mu mwaka gusa .

Ubuyobozi bwa Volkswagen butangaza ko aya mategeko buzayubahiriza neza, kuko ngo uru ruganda rugamije gukora imodoka zinywa lisensi nkeya ku buryo bushoboka.

Nk’uko ari intego y’uruganda rwa “Volkswagen” yo gukora imodoka zikundwa na rubanda “People’s car”, ubuyobozi bw’uru ruganda butangaza ko ariyo mpamvu bwifuje kuzana uru ruganda mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Byiza cyane zamodoka zavaga hanze zifite umugesi zarakobotse amarange ndumva bigiye gukemuka hagurwe imihanda guhanga imishya tugure imodoka zikorewe murwanda ikindi ko mutashyizeho ibiciriro byazo murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

.none se ubwo izo modoka zizateranyirizwa mu Rda kubijyanye n, imisoro y, ibinyabiziga hazaba hari itandukaniro ringana gute dukurikije uzagura iyateranyirijwe mu Rwanda n, uwayitumiza hanze? Murakoze.

Jado yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Nukuri se koko? Bibaye byo byaba byiza cyane kandi VW niyo modoka abanyarwanda batinya ibiciro byayo no spares zayo biheze cyane. Njye noneho nkibaza nti bizahenduka kuruhe rugero? Ese zizatangira kuboneka ryari.??

Jefafa yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka