Volks Wagen yasohoye abashoferi 159 b’abanyamwuga

Uruganda rw’imodoka za Volks Wagen (rukorera mu Rwanda), rubifashijwemo n’ikigega cy’Abadage gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (GIZ) ndetse na Leta y’u Rwanda, rwatanze bwa mbere impamyabumenyi ku bashoferi 159 bazabikora kinyamwuga.

Abashoferi bahawe amasomo ku gukora kinyamwuga
Abashoferi bahawe amasomo ku gukora kinyamwuga

Muri aba bashoferi harimo abarangije kwiga muri kaminuza, ndetse 62 muri bo ni abagore n’abakobwa.

Volks Wagen na GIZ bavuga ko bifuza gukomeza iyi gahunda yo kwigisha abashoferi biganjemo abagore, ibirenze kugira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, bitewe nuko u Rwanda rugenda rwakira abanyamahanga benshi.

Mu bahawe amahugurwa harimo n'abagore
Mu bahawe amahugurwa harimo n’abagore

Umujyanama w’umuyobozi wa Volks Wagen, Maclean Raissa Tuyisenge, avuga ko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rudahagije kugira ngo umushoferi abashe gutanga ubufasha bukwiye, cyane cyane ku bashyitsi basura u Rwanda.

Umujyanama w'umuyobozi wa Volks Wagen, Maclean Raissa Tuyisenge
Umujyanama w’umuyobozi wa Volks Wagen, Maclean Raissa Tuyisenge

Agira ati “Ugomba kuba ushobora kuganiriza umugenzi mu rurimi rw’icyongereza cyangwa urundi akoresha, hari ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’iyi telefoni ibamo ikarita iyobora abantu, benshi ntabwo bazi kuyikoresha”.

Volks Wagen ivuga ko yatoreje abashoferi mu bice bitandukanye bitewe n’isomo biga, aho icyongereza ngo bacyigiye muri Kaminuza ya Kigali, gutwara imodoka no kuyikanika, kuyoborwa n’ikarita (GPS) babyigiye aho Volks Wagen ikorera i Masoro mu cyanya cy’inganda.

Ikigo gitembereza ba mukerarugendo cyitwa ‘Nziza Safari’ ni cyo cyabahaye amakuru bashobora kwifashisha baganiriza abasura u Rwanda, hakaba n’icyitwa ‘Sharpen Skills’ cyabigishije ibijyanye no kwakira no gufata neza abakiriya.

Umuryango ’Croix Rouge’ na wo watanze amasomo ajyanye n’ubutabazi bw’ibanze, kugira ngo umugenzi ugiriye ikibazo mu nzira kijyanye n’ubuzima nk’impanuka n’uburwayi abashe gutabarwa mu gihe aba ataragezwa kwa muganga.

Umuyobozi wa GIZ mu Rwanda, Bodo Immink, avuga ko hari ibigo birenga 200 by’Abadage bigiye kuza gukorera hirya no hino muri Afurika, kugira ngo biteze imbere abatuye uyu mugabane hashingiwe ku ikoranabuhanga.

Yasabye Abanyarwanda kwitegura kwakira bimwe muri byo birimo na Volks Wagen ifite imishinga itandukanye izateza imbere.

Bodo akomeza agira ati “Mu ngamba za Leta y’u Rwanda zijyanye no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (MICE), aba bamukerarugendo baza bazakenera gutemberezwa.

Volks Wagen ikaba ifite gahunda nziza, aho umuntu ashobora gutega taxi, ariko azakenera gutwarwa n’umuntu ufite ubumenyi.

Umushoferi uzakora muri ubu buryo ntabwo bihagije kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga gusa, ni yo mpamvu twabahaye amahugurwa y’inyongera”.

Umwe mu bahawe impamyabumenyi witwa Cameline (ni ryo yahisemo kwitwa ryonyine), avuga ko yarangije kwiga kaminuza ibijyanye n’icungamari, akaba yari afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko ngo ni umushomeri.

Avuka ko yari asanzwe atinya umwuga w’ubushoferi bitewe no kuba umugore, ariko mu masomo bize harimo no gutinyuka bakigirira icyizere.

Nyuma y’aya mahugurwa yamaze amezi abiri, Volks Wagen ivuga ko izatanga imirimo kuri abo bashoferi ariko atari bose.

Uru ruganda ruvuga ko rukomeje gukorana n’ibigo nk’amahoteli bishobora gutanga imirimo ku bahuguwe batazagira amahirwe yo kurubonamo akazi.

Volks Wagen ivuga ko yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2018, ko izifashisha abafatanyabikorwa batandukanye igateza imbere ikoranabuhanga mu gutwara abantu.

Yemeye gutanga serivisi (logistics) mu bigo bitandukanye hifashishijwe ibikoreshwa n’amashanyarazi birimo n’imodoka, ndetse no kwigisha abantu gutanga serivisi zinoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka