Vivo Energy Rwanda yateye inkunga abanyeshuri 10 binyuze mu Imbuto Foundation

Umuryango Vivo Energy Rwanda watanze inkunga yawo ya buri mwaka ya 3,000,000 yo gufasha abanyeshuri 10 b’abahanga bo mu mashuri yisumbuye, baturuka mu miryango itifashije, igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021.

Ubwo Vivo Energy Rwanda yashyikirizaga iyo nkunga ngarukamwaka Imbuto Foundation
Ubwo Vivo Energy Rwanda yashyikirizaga iyo nkunga ngarukamwaka Imbuto Foundation

Iyo nkunga ikomoka ku masezerano uwo muryango wagiranye na Imbuto Foundation mu myaka itanu ishize, ajyanye no gufasha abana 10 batishoboye biciye muri gahunda yo gufasha mu myigire ya ‘Edified Generation’.

Umuyobozi mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Mr. Saibou Coulibaly, yavuze ko uburezi kuri uwo muryango ari ingenzi.

Yagize ati “Twishimiye kuba twabashije gufasha abana b’Abanyarwanda. Uburyo nibuboneka bamwe muri bo tuzabashyira muri gahunda ya ‘Young Talent Programme’, iyo ikaba ari gahunda yo guha ibikoresho abarangije kwiga, biciye mu imenyerezamwuga kuri Vivo Energy Rwanda”.

Biciye muri ubwo bufasha, urwo rubyiruko ruzabona impinduka mu buzima, birufashe mu iterambere ry’igihe kirekire kiri imbere, cyane ko Vivo Energy Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza wa Imbuto Foundation, kandi wiyemeje gukomeza gutera inkunga urubyiruko.

Gahunda yo gufasha mu myigire ya Imbuto Foundation ya ‘Edified Generation’ yatangiye muri 2002, ifite intego yo guha ubushobozi abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye baturuka mu miryango ikennye, bahabwa Amadolari ya Amerika 300 buri mwaka ku mwana, yo kubafasha mu mibereho, ubwishingizi bw’ubuzima n’ibikenerwa ku ishuri.

Biciye muri iyo gahunda, abanyeshuri b’abagenerwabikorwa bakora ingando mu biruhuko, bikabafasha kumenya uko bakwitwara mu buzima, gucunga umutungo ndetse bakanagirwa n’inama zitandukanye ku bijyanye n’ibyo biga. Kugeza ubu abanyeshuri 9,601 bahawe ubwo bufasha mu myigire.

Mu gihe Umuryango Imbuto Foundation wizihiza imyaka 20 umaze utanga ubufasha ku muryango nyarwanda, ufite gahunda yo gukomeza gufasha abanyeshuri b’abahanga ariko babura ubushobozi bwo kujya mu mashuri abacumbikira, ubishyurira amafaranga akenerwa kugira ngo bige muri ayo mashuri ndetse unabafashiriza mu ngando zo mu biruhuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka