Vision Jeunesse Nouvelle yahaye Noheli abana bo mu miryango ikennye

Abana 100 bakomoka mu miryango ikennye mu Karere ka Rubavu, bahawe Noheli n’ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle.

Père Noël yahaye abana noheli
Père Noël yahaye abana noheli

Ni ibikorwa bijyanye no gusangira amafunguro, kubaha ibikoresho by’isuku, ibikoresho by’ishuri hamwe n’ibyo kurya bishimisha abana birimo ibisuguti.

Mu minsi itanu abana bakomoka mu miryango ikennye babanje kwigishwa kubyina, ikinamico, gukina umupira, imikino ngororamubiri, ubugeni, gukora ibisuguti no kubyina imbyino zigezweho, ibintu bituma abana bishima bakavumbura impano bifitemo.

Frère Ringuyeneza Vital, Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle yabwiye abana bahawe Noheli kubaha ababyeyi no kwirinda kuzerera.

Yagize ati "Turabasaba kubaha ababyeyi, ibiruhuko ube umwanya wo gufasha ababyeyi, gusubira mu masomo kandi mwitwararike kuko mu minsi mikuru haba impanuka Vision Jeunesse Nouvelle izabafasha mu mikino yanyu ariko irabasaba kwirinda ibikorwa bibi, nko kujya mu biyobyabwenge n’ubuzererezi."

Abana bagaragaje ibyo bize
Abana bagaragaje ibyo bize

Frère Ringuyeneza avuga ko iyo iminsi mikuru yegereje abana benshi baba bitegura kubona impano bahabwa n’ababyeyi.

Ati "Tuzi ko hari abana badafite ababaha impano, ariko ntibikwiye kubahangayikisha kuko Vision Jeunesse Nouvelle irahari ngo ibahe impano, kandi musangire ibifurize Noheli nziza n’umwaka mushya muhire."

Yves, umwe mu bana usanzwe ufashwa n’icyo kigo ashima uburyo batekerezwaho.

Ati "Turashimira Vision Jeunesse Nouvelle itekereza abana baba mu muhanda, ikatugenera ifunguro ry’umunsi mukuru harimo no kutuba hafi."

Abana batsinze neza imikino barashimiwe
Abana batsinze neza imikino barashimiwe

Akomeza agira ati "Hano twisanga nko mu rugo, ituba hafi ndetse igateza imbere impano zacu, nkanjye ubu namenye ko mfite impano yo kuririmba kandi n’abandi bavumbuye impano zabo. Impano ya Noheli muduhaye tuzayihuza n’impanuro muduhaye kandi bizadufasha kwitwara neza mu biruhuko by’iminsi mikuru, twirinde kuzerera dushaka abaduha iminsi mikuru, ahubwo tube hafi y’ababyeyi bacu dusubira mu masomo yacu."

Bimwe mu bikoresho abana bahawe harimo amasabune n’umuti w’amenyo, bituma bagirira isuku umubiri wabo n’ibyo bambara, hamwe n’ibikoresho by’ishuri.

Bamwe mu bana bitabiriye gusangira Noheli na Vision Jeunesse Nouvelle
Bamwe mu bana bitabiriye gusangira Noheli na Vision Jeunesse Nouvelle
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka