Vincent Duclert yashyikirije Perezida Kagame raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi ku mateka wo mu Gihugu cy’u Bufaransa, Vincent Duclert, yashyikirije Perezida Kagame raporo yakozwe na Komisiyo yari ayoboye ku ruhare rw’u Buraransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati y’umwaka wa 1990-1994.

Vincent Duclert (IBURYO) yashyikirije Parezida Kagame raporo ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Vincent Duclert (IBURYO) yashyikirije Parezida Kagame raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Uwo mushakashatsi wageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 07 Mata 2021, ubwo u Rwanda rwatangiraga Icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, aramurikira Perezida Kagame iyo raporo ku mugoroba wo kuri uyu wa 09 Mata 2021.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko Umushakashatsi Vincent Duclert yahuye na Perezida Kagame ku wa Gatanu amumenyesha ko yamuzaniye Raporo yatangiye gukorwa na Komisiyo yari ayoboye kuva muri Mata 2019, hagamijwe kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo raporo yashyikirijwe Perezida Kagame nyuma yo gushyikirizwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021, ikaba ari raporo ifite umutwe ugira uti, “Ubufaransa, u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi mu (1990-1994).

Komisiyo y’ubushakashatsi ku Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yerekana ko yamaze kugaragaza amakuru yose ya ngombwa ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba bigomba gushyikirizwa Leta y’u Rwanda, mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’icyunamo ngarukamwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gitangira buri tarikiya ya 07 Mata.

Ku ya 07 Mata ubwo Perezida Kagame yagezaga ubutumwa bwo gutangiza icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangaje ko iyo raporo izagera mu Rwanda kandi rukagira icyo ruyivugaho.
Perezida Kagame yavuze ko ibikubiye muri iyo Raporo bigaragaza ubushake bw’abahakana Jenoside batangiye gutera intambwe ngo ukuri kujye ahagaragara ashimira Ubufaransa kuba buteye iyo ntambwe ijya mbere ko biri mu bushake bwa Politiki ishyigikiye kugana mu nzira nziza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka