Video: Twasuye abaturage bimukiye mu Busanza bavuye Kangondo na Kibiraro
Yanditswe na
KT Editorial
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuye imiryango 48 yari ituye ahitwa muri Bannyahe (Kangondo I&II na Kibiraro ya mbere) ubu yimuriwe mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.
Mu Busanza ubu hamaze gutuzwa imiryango 48, ariko uku kwezi k’Ukuboza kuzarangira hamaze gutuzwa imiryango 420 mu miryango ikabakaba 1,500 igomba kwimuka ivuye muri Kangondo ya mbere n’iya kabiri na Kibiraro ya mbere.
Inzu zubatswe mu Busanza n’ubwo hari abaturage bazigaye kuba nto, barazishimira gukomera no kuba zijyanye n’icyerekezo (nk’uko ari na ryo zina ry’iyo Sibo) batujwemo. Kigali Today yaganiriye na bamwe bamaze kwimuka.
Video: Richard Kwizera
Ohereza igitekerezo
|
Subona se,irya mukuru riratinda ariko ntirihera.hasigaye abafite imigabane muri BPR Atlasmara ngo nabo barenganurwe bahabwe imigabane yabo hamwe ninyungu zimyaka isaga icumi