Video: Reba uko Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali mu irahira rya Kagame
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, General Muhoozi Kainerugaba yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, nyuma yaho yakirwa n’abandi barimo General (Rtd) James Kabarebe.
General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ni umwe mu bishimiwe cyane ubwo yasesekaraga i Kigali, dore ko akunze kuvuga ko ari ahandi hantu we afata nko mu rugo, ndetse Abanyarwanda akabafata nk’abavandimwe be.
Ku wa Mbere tariki 05 Kanama 2024 nibwo yatangaje ko azitabira irahira rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko yishimiye gutangaza ko mu gihe cya vuba azaza gusura u Rwanda Igihugu cye cya kabiri.
Yagize ati “Nzitabira ibirori by’irahira rya Afande Kagame, sinshidikanya ko ari byo birori bizaba bikomeye muri Afurika uyu mwaka. Urukundo nirwogere, (Rukundo Egumeho)”.
General Kainerugaba, yakunze kuvuga ko Perezida Kagame ari se wabo (Uncle) ndetse ubwo aheruka mu Rwanda Perezida Kagame akaba yaramugabiye inka z’inyambo.
Yibukirwa cyane ku kuzahura umubano hagati y’Ibihugu byombi dore ko wari warajemo agatotsi ndetse bamwe mu Banyarwanda bari bafite imirimo bakorera muri Uganda bakajya bafatwa bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo, ariko ibyo byose buza guhagarara.
General Kainerugaba ari mu bahabwa amahirwe yo gusimbura se Museveni ku butegetsi, aho akunze kugaragara mu bikorwa bya Politiki ndetse akagira n’abiganjemo urubyiruko benshi bamushyigikiye muri Uganda.
Reba uko byari byifashe ubwo Gen Muhoozi yasesekaraga i Kigali:
Reba ibindi muri izi Videwo:
Videwo: Richard Kwizera
Inkuru zijyanye na: Kagame Inauguration 2024
- Nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika harakurikiraho iki?
- Perezida Kagame yakiriye abakuru b’Ibihugu barimo uwa Guinea na Somalia
- Itorero Urukerereza ryanyuze abitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Kagame
- Kuri uyu wa Mbere mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange
- Ibihe by’Amateka n’Umurage w’Ubuyobozi bwa Paul Kagame
- Iyi manda nshya ni iyo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho - Kagame
- Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda (Amafoto)
- Abanyarwanda baturutse hirya no hino bitabiriye irahira rya Perezida Kagame (Amafoto)
- Obasanjo, Touadéra, Mnangagwa, Mswati III, Gnassingbé, Nana Akufo-Addo,… bageze mu Rwanda
- Kigali: Polisi yasobanuye uko imihanda ikoreshwa kuri uyu munsi w’irahira rya Perezida Kagame
- Abanyacyubahiro batandukanye bageze i Kigali mu irahira rya Perezida Kagame
- Umukuru w’Igihugu ararahira kuri iki Cyumweru: Ibisobanuro by’indahiro ye n’ibirango ahabwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Thanks for gives us Good news