Video: Abageni bakoze ubukwe nyuma y’uko bukomorewe barabivugaho iki?

Mu gihe u Rwanda rugikomeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kimwe n’ibindi bihugu bigize isi muri rusange, mu ngamba zorohejwe harimo no gushyingiranwa imbere y’amategeko ndetse no gusezerana imbere y’Imana ariko umubare w’abitabira iyo mihango ntugomba kurenga abantu 15 mu murenge n’abantu 30 mu rusengero, hubahirizwa n’izindi ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Abageni batandukanye baherutse gusezeranira mu murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo umujyi wa Kigali, baganiriye na KT TV, batanze ubuhamya bwabo bavuga uko babyakiriye.

Simparingabo Jean Claude na Kayitesi ni bamwe muri aba bakoze ubukwe muri iki gihe. Uyu mugabo avuga ko yabyishimiye agira ati: Ni igihe kinini cyane twari tubitegereje ariko kuri uyu munsi wa none tubashije kubikora. Ntabwo byari byoroshye ku bantu dufite imiryango migari ariko tukaba twemerewe abantu 15 gusa, ntibyari byoroshye kubahitamo ariko byakunze kandi byagenze neza.”

Umugore we Kayitesi nawe avuga ko ku bijyanye no kuba bagiye kubana hatabayeho umuhango wo gusaba no gukwa, kubwe asanga ntacyo bitwaye n’ubwo bishimisha ababyeyi ariko ko biteguye kuzabikora nyuma y’iki cyorezo cya Covid-19. Yagize ati : Kugusaba no kugukwa ni byiza, ushimisha ababyeyi. Ariko n’iyo ubikoze nyuma, nabwo numva nta kibazo kuri jyewe”.

Simparingabo Jean Claude na Kayitesi
Simparingabo Jean Claude na Kayitesi

Ngamije Boniface na Aline Mukeshimana, nabo basezeranye mu mategeko. Mukeshimana avuga ko muri ubu bukwe abageni batishima cyane nk’uko bigenda mubihe bisanzwe, avuga ati: ubusanzwe hari ibhe byakoraga ku marangamutima y’abantu bitazabaho. Iyi niyo nzitizi mbona ntabwo tuzaba twishimye cyane, kuko ubwisanzure ntabwo, umubare wemewe ni muto cyane kuburyo hari ibitazakorwa byakabaye bikorwa mu bukwe busanzwe. Tuzabikora ariko nyine ntabwo byose bizakunda”

Umugabo we Ngamije Boniface, avuga ko ubwo covid-19 yadukaga mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu, imyiteguro bari bayigeze kure, bityo bikaba byarabahungabanyije cyane, cyokora ubu akaba yishimira byibura ko basezeranye mu mategeko. Agira ati: Nubwo Leta yakomoye gusezerana mu mategeko, ariko nanone harimo imbogamizi y’umubare wemewe, ariko nabyo turabishimira Imana.

Ngamije Boniface na Aline Mukeshimana
Ngamije Boniface na Aline Mukeshimana

Nshuti Idesbard na Akeza Charlotte bo basezeranye mu mategeko bavuye no gusezerana imbere y’Imana, bakaba barakoze ku munsi umwe. Bavuga ko kwimura ubukwe inshuro zirenze imwe byabahungabanyije ariko bakaba bishimira ko basezeranye. Nshuti avuga ko byabagizeho ingaruka haba mu mutwe ndetse no muburyo bw’umutungo kuko hari ibyo bari barishyuye mu gihe bateguraga ubukwe mbere ya Covid-19.

Nshuti Idesbard na Akeza Charlotte
Nshuti Idesbard na Akeza Charlotte

Hakizimana Straton na Nyirabarengayabo Madalena bavuga ko bagombaga gukora ubukwe ku itariki 5 mata ariko babangamiwe na Covid-19. Nyirabarengayabo avuga ko byabahungabanyije ariko bakihangana. Agira ati twarihanganye kuko icyorezo cyaziye isi yose, turihangana turavuga tuti igihe bazasubukurira n’icyo tuzabikorera. Byaraduhungabanyije kuko hari ibyo twari twarishyuye, cyokora hari abagiye bemera kudusubiza kimwe cya kabiri cy’ibyo twishyuye, hari n’abatarayadusubije ariko turihangana”.

Aba bageni bose basezeranyijwe na Karamuzi Godfrey, umwanditsi w’irangamimerere mu murenge wa Remera. Ubu bukwe bwabaye kuwa kane tariki 25 kamena, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Mu isaha imwe hasezerana couple ebyiri (umugabo n’umugore), indi saha hakajyamo izindi ebyiri bityo bityo. Muri salle hemewe kwinjiramo abantu batarenze 15.

Reba Video hano aba bageni basobanura uko bakiriye gukora ubukwe muri iki gihe cya COVID-19:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twebwe tubona aribyiza cyane kuko byaganyije isesegurwa ryamafaranga kumiryango yombi.

Turabishyigikiye ryose bizahore bitya

Murakoze.

UMUHIRE yanditse ku itariki ya: 4-08-2020  →  Musubize

Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 30-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka