Va mu Rugo: Bamwe ngo bamenyereye kugenda n’amaguru ntibazongera gutega imodoka
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Gashyantare 2021, Umujyi wa Kigali wavuye muri Gahunda ya Guma mu Rugo wari umazemo ibyumweru bitatu.

Kigali Today ibicishije mu ishami ryayo ry’amashusho yatembereye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ibona ibintu bitatu by’umwihariko byaranze uyu munsi wa mbere wo kuva mu rugo.
Icya mbere cyagaragaye ni ukubura kw’abagenzi muri Gare ya Nyabugogo ndetse n’iyo mu Mujyi wa Kigali. Mu baganiriye na Kigali Today bamwe bavuze ko bari bamaze iminsi bari mu rugo bakaba nta mafaranga yo kwishyura ingendo bari bafite.
Hari abandi bavuze ko bari bakumbuye imihanda y’i Kigali bakaba bahisemo kuhatembera n’amaguru kugira ngo barebe uko hasa nyuma y’ibyumweru bitatu bari mu rugo.

Hari n’abivugira ko mu gihe cyabimburiye Guma mu Rugo ndetse n’ibyumweru bitatu bayimazemo, bakoreshaga amaguru mu ngendo, ubu bakaba bamenyereye kugenda n’amaguru kuburyo bazajya batega rimwe na rimwe bananiwe cyangwa se bagiye mu Ntara.

Ikindi cyagaragariye Umunyamakuru wa Kigali Today ni Ukuntu abamotari bari bakumbuye imihanda, aho wabonaga ko bazindutse kandi biteguye gutwara abagenzi, kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19.

Ikindi cyagaragaye mu mihanda mu masoko mu maduka n’ahandi ni urujya n’uruza rw’abantu wabonaga ko bakumbuye kujya ku murimo, ariko bakaba banakajije ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid19 imajije Abanya Kigali mu byumweru bitatu bya Guma mu Rugo.


Dore mu mafoto uko byari byifashe hirya no hino muri Kigali ku munsi wa mbere wo kuva mu rugo
Gare zarimo abazikoreramo gusa imodoka n’abagenzi bagerwaga ku mashyi





Amamoto yari akimbuye imihanda n’abagenzi bayakumbuye





Imirimo yari ikimbuwe kuri benshi









Isuku no gupimwa umuriro byongerewemo imbaraga







Photo: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|