Va mu Rugo: Bamwe ngo bamenyereye kugenda n’amaguru ntibazongera gutega imodoka
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Gashyantare 2021, Umujyi wa Kigali wavuye muri Gahunda ya Guma mu Rugo wari umazemo ibyumweru bitatu.
- Gare yo mu Mujyi wa Kigali nta mugenzi wiriwe mo
Kigali Today ibicishije mu ishami ryayo ry’amashusho yatembereye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ibona ibintu bitatu by’umwihariko byaranze uyu munsi wa mbere wo kuva mu rugo.
Icya mbere cyagaragaye ni ukubura kw’abagenzi muri Gare ya Nyabugogo ndetse n’iyo mu Mujyi wa Kigali. Mu baganiriye na Kigali Today bamwe bavuze ko bari bamaze iminsi bari mu rugo bakaba nta mafaranga yo kwishyura ingendo bari bafite.
Hari abandi bavuze ko bari bakumbuye imihanda y’i Kigali bakaba bahisemo kuhatembera n’amaguru kugira ngo barebe uko hasa nyuma y’ibyumweru bitatu bari mu rugo.
- Ntibisanzwe kubona Gare ya Nyabugogo imeze itya mu bihe bisanzwe
Hari n’abivugira ko mu gihe cyabimburiye Guma mu Rugo ndetse n’ibyumweru bitatu bayimazemo, bakoreshaga amaguru mu ngendo, ubu bakaba bamenyereye kugenda n’amaguru kuburyo bazajya batega rimwe na rimwe bananiwe cyangwa se bagiye mu Ntara.
- Imodoka zabuze abagenzi zirigendera hazagamo imwe nko mu masaha atatu yumvise ko hari umugenzi waba abonetse
Ikindi cyagaragariye Umunyamakuru wa Kigali Today ni Ukuntu abamotari bari bakumbuye imihanda, aho wabonaga ko bazindutse kandi biteguye gutwara abagenzi, kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19.
- Abamotari bari bakumbuye gutwara bari mu kazi kandi bikwije
Ikindi cyagaragaye mu mihanda mu masoko mu maduka n’ahandi ni urujya n’uruza rw’abantu wabonaga ko bakumbuye kujya ku murimo, ariko bakaba banakajije ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid19 imajije Abanya Kigali mu byumweru bitatu bya Guma mu Rugo.
- Gukaraba byashyizwemo imbaraga zirenze izisanzwe ntawaca mu rihumye abakorerabushake
- Chic amamodoka yongeye gukubita aruzura
Dore mu mafoto uko byari byifashe hirya no hino muri Kigali ku munsi wa mbere wo kuva mu rugo
Gare zarimo abazikoreramo gusa imodoka n’abagenzi bagerwaga ku mashyi
- Abakorerabushake muri gare bashomereye
Amamoto yari akimbuye imihanda n’abagenzi bayakumbuye
Imirimo yari ikimbuwe kuri benshi
- Dore disi abantu sinjye urota ngeze ku bakiriya banjye
Isuku no gupimwa umuriro byongerewemo imbaraga
Photo: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|