Uzafungura akabari atarahabwa uruhushya kazafungwa kandi bizamugora kongera kugafungura – CP Kabera

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, araburira abacuruza utubari kutarenga ku mabwiriza yashyizweho, kugira ngo umuntu yemererwe gufungura kuko uzabirengaho kazafungwa ku buryo bizamugora kongera kugafungura.

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

Abakora ubucuruzi bw’akabari bagomba gusaba uruhushya rubemerera gufungura ku murenge akabari gakoreramo, cyangwa kuri RDB, ku tubari dufite uruhushya rwo gukora/Operating license rutangwa na RDB, nyuma y’igenzurwa akabari kujuje ibisabwa gahabwa uruhushya rwo gufungura na komite ibishinzwe ku rwego rw’umurenge, ihuriweho n’ubuyobozi bw’umurenge n’abahagarariye urugaga rw’abikorera (PSF).

CP Kabera asaba abakora ubwo bucuruzi gusoma amabwiriza bakayagira ayabo bakayashyira mu bikorwa nk’uko yakabaye, ari na ho ahera abagira inama yo kutagira ufungura akabari atarabona ibyangombwa.

Ati “Nyabuneka ntihagire ufungura akabari atari yasaba uruhushya ngo yemererwe, cyane cyane hamaze gusuzumwa ibyangombwa bagomba kubahiriza, ubikora agafungura akabari ke, karafungirwa inyuma n’ingufuri ku buryo bishobora kuzamugora kongera kugafungura, kandi yari ageze igihe cyo kugafungura nyuma y’amezi 18. Polisi n’izindi nzego tumaze amezi 18 turwana n’utubari dukora dukinze, ubwo tuba dukingiye imbere, ubu rero nibaramuka babirenzeho turakingirwa inyuma kandi ntabwo ari byiza mu by’ukuri bakwiye kubireka”.

CP Kabera kandi anasaba abantu kudatwarwa no kumva ko utubari twafunguye ngo bice andi mabwiriza asanzwe, harimo na gahunda ya Gerayo amahoro, kuko mu gihe cy’amezi hafi atanu ashize, hafashe abantu basaga igihumbi barenze ku mabwiriza, bagafatwa batwaye ibinyabiziga basinze.

Ati “Turabanza duhe ubutumwa abantu bamaze iminsi n’ubundi bigaragara ko bakoreraga mu tubari dufunze cyangwa se banyweragamo inzoga, bikagaragara ko baza gufatwa mu by’ukuri mu masaha ya nyuma y’ingendo zemewe banyoye ibisindisha batwaye ibinyabiziga. Mu kwezi kwa gatanu polisi yafashe abantu mu gihugu hose 239, mu kwa gatandatu ifata abantu 149, mu kwa karindwi 137, mu kwa munani 301 na ho muri uku kwa cyenda kutararangira ni 300, ni abantu barenga 1100. Turabwira abantu yuko utubari tugiye gufungurwa, bazajye mu tubari banywe inzoga, ba nyiri utubari bumve inshingano zabo, n’abajya kunywa inzoga bumve inshingano zabo”.

Polisi irasaba abantu gukomeza kuzirikana gahunda ya Gerayo amahoro, bigakorwa neza nka mbere ya Covid-19, aho abantu bajyaga banywa ibisindisha bagashaka Taxi cyangwa n’ubundi buryo bagera mu rugo, ibyo abantu bitaga gushaka abasare, bakagenda bakagera mu rugo amahoro.

Uruhushya rwo gufungura akabari ruzajya rutangwa mu nyandiko kandi rukamanikwa ahantu hagaragara nk’uko bigenda ku zindi mpapuro z’imisoro nk’ipatante.

Utubari tugomba korohereza abashinzwe igenzura rihoraho rikorwa n’inzego zibishinzwe, hagamijwe iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka