Uyu mwaka urarangira urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rutanga umuriro

Inama 15 y’Abaminisitiri bafite ingufu z’umuriro w’amashanyarazi mu nshingano mu bihugu bya Tanzania, u Rwanda n’u Burundi, yemeje ko uyu mwaka ugomba kurangira urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rutanga umuriro kubera ko imirimo yo kubaka isa n’iyarangiye, hakaba hasigaye iyo kugerageza imashini ziwutanga.

Amazi y'umugezi w'Akagera yayoberejwe mu wundi muyoboro uyabyazamo amashanyarazi
Amazi y’umugezi w’Akagera yayoberejwe mu wundi muyoboro uyabyazamo amashanyarazi

Ibi byemerejwe mu nama yo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023, yabereye muri District ya Ngara, Intara ya Kagera muri Tanzania.

Aba baminisitiri bagaragarijwe ko ubu imirimo igeze ku kigero cya 99.7% na yo ahanini ikaba ari ijyanye n’igeragezwa ry’imashini zitanga umuriro w’amashanyarazi.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo w’u Rwanda, Dr Jimmy Gasore, avuga ko bishimiye aho imirimo igeze ku buryo bateganyije n’igihe uru rugomero ruzatahirwa ku mugaragaro bitarenze uyu mwaka.

Ati “Hashize iminsi ibiri umuriro woherezwa mu Rwanda, uyu munsi wajyaga i Burundi. Mu mashini eshatu zitanga umuriro imwe irakora neza, izisigaye ebyiri na zo ziri mu igeragezwa ku buryo ukwezi kwa cumi kuzarangira imashini zose zitanga umuriro.”

Yakomeje agira ati “Twateganyije ko rwatahwa mu kwezi kwa cumi n’abiri ariko urebye na mbere yaho imashini zizaba zikora n’umuriro uboneka, itariki nyayo yabaho habaye kuganiriza abayobozi b’Ibihugu kuri buri Gihugu kugira ngo turebe ko gahunda zabo zihura n’itariki twifuje.”

Beretswe aho imirimo igeze
Beretswe aho imirimo igeze

Minisitiri ufite ingufu z’umuriro w’amashanyarazi mu nshingano mu Burundi, Eng. Ibrahim Uwizeye, yavuze ko umuriro uzatangwa n’uru rugomero nutangira kuboneka bizafasha cyane, ari na yo mpamvu barimo kwagura imiyoboro yabo kugira ngo umuriro ugere kuri benshi.

Yagize ati “Aho bigeze birashimishije ni yo mpamvu turimo gukora ibishoboka ngo twagure imiyoboro yacu kugira ngo dushyire amashanyarazi abaturage bawukeneye.”

Bamwe mu baturage na bo bavuga ko umuriro uzatangwa n’uru rugomero uzakemura ibibazo byinshi bijyanye n’ibura rya hato na hato ryawo.

Robe Ahmed, umuturage wa Tanzania i Dar es Salaam, avuga ko umuriro ari ikibazo kuko ari mucye bigatuma habaho kuwusaranganya abaturage, bityo uw’urugomero rwa Rusumo nutangira kuboneka, bizatuma bawuhorana kuko uzaba wabaye mwinshi.

Ati “Muri uku kwezi tubona umuriro iminsi ibiri, uwa gatatu tukawubura. Byatumye Perezida ahindura ushinzwe umuriro amuha amezi atandatu kuba yakemuye ikibazo cy’ibura ryawo. Rero uwa Rusumo nuboneka ufite imbaraga nk’izo batubwiye ikibazo kizakemuka.”

Abaminisitiri bashinzwe ingufu z'amashanyarazi bemeranyije ko uyu mwaka urangira urugomero rwa Rusumo rwatangiye gutanga umuriro
Abaminisitiri bashinzwe ingufu z’amashanyarazi bemeranyije ko uyu mwaka urangira urugomero rwa Rusumo rwatangiye gutanga umuriro

Naho ku ruhande rw’u Rwanda, abaturage ngo biteguye guhanga imirimo mishya kuko umuriro uzaba uhari ku bwinshi.

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rwitezweho kuzatanga Megawatt 80 z’umuriro w’amashanyarazi, ukazasaranganywa mu buryo bungana ibihugu uko ari bitatu, ndetse kimwe cyakwihaza kikaba cyawugurisha ikindi.

Imashini imwe yatangiye gutanga umuriro, hasigaye izindi ebyiri
Imashini imwe yatangiye gutanga umuriro, hasigaye izindi ebyiri
Imiyoboro igeza amashanyarazi muri buri Gihugu yamaze kubakwa
Imiyoboro igeza amashanyarazi muri buri Gihugu yamaze kubakwa
Imirimo yo kubaka uru rugomero iragana ku musozo, kuko igeze kuri 99.7%
Imirimo yo kubaka uru rugomero iragana ku musozo, kuko igeze kuri 99.7%
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka