Uyu munsi kubabona mwizihiza imyaka 25 ni ishema kuri twese – Jeannette Kagame abwira abanyamuryango ba AERG na GAERG

Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) ubayeho, n’imyaka 18 ishize hashinzwe undi muryango witwa GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyo birori byabereye kuri Intare Conference Arena, iri rikaba ari ijambo rikubiyemo impanuro Madamu Jeannette Kagame yagejeje ku banyamuryango ba AERG na GAERG.

Ba Nyakubahwa Bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu cyacu,
Bayobozi muhagarariye inzego z’umutekano,
Batumirwa bahire,
Banyacyubahiro, Babyeyi turi kumwe uyu munsi,
Banyamuryango ba AERG na GAERG,
Muraho Neza!
Isabukuru Nziza!

Nejejwe no kwifatanya namwe kuri uyu munsi w’ibyishimo ubwo
twizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya AERG, n’imyaka 18 ya
GAERG.

Abenshi muri hano muri abanyamuryango ba AERG na GAERG,
ariko n’abandi twese twatumiwe ntituri abashyitsi, niyo mpamvu
mubitwemereye twifuzaga kuganira nk’ababyeyi.

Mu izina ry’ababyeyi bose, nagira ngo mbabwire ko turi kumwe,
tubumva, kandi duhagaze mu mwanya w’abacu batagihari.
Nifuje kandi kubagezaho ubu butumwa, nk’ubwira umwana we
wujuje imyaka makumyabiri n’itanu (25)! Cyane cyane ko nanjye
mfite abenda kuyigezaho, urungano rwanyu, abisumbuyeho gato,
n’abamaze kugera mu cyiciro cyo kurera.

Bana bacu,
Mu mibereho y’Abanyarwanda kimwe n’abandi Banyafurika,
umwana ni uw’umuryango!
Mu gihe AERG yavukaga, u Rwanda rwari amatongo, abana
badafite kirengera.
Mwumvise umurindi w’ingabo nziza zarokoye uru Rwanda,
nyamara zitashoboraga kwishima kubera igihugu twese twasanze.

Ababyeyi twese dushimishwa n’uko mutagarukiye aho gusa, kuko
mwatangije AERG na GAERG, ngo izakomeze kubera n’abandi
barokotse Jenoside, ‘umuryango’ ubahoza kandi ukabaha uburere
n’ikinyabupfura.

Uyu munsi rero, kubabona mwizihiza imyaka 25, ni ishema kuri
twese.

Ni icyizere ku baharaniye ko mubaho, kandi ni icyemezo ko u
Rwanda rwiyemeje kubaho, ubutazongera kuzima.

Banyamuryango ba AERG na GAERG,
Abakoze Jenoside bifuzaga ko ntawe uzayirokoka! Ubwo
umuryango wa RPF wabohoraga u Rwanda muri 1994, benshi mu
batureberaga kure, batekerezaga ko u Rwanda rwazimye.
Hari n’abatugiriye inama ko u Rwanda rwaramba, ari uko
rugabanyijemo ibihugu bibiri (Hutu land and Tutsi land).

Uretse abatureberaga kure rero, natwe ubwacu nk’Abanyarwanda,
ntawiyumvishaga ko:

 Igihugu cyabuze abantu barenga milioni,
 Inzego zacyo zose zarasenyutse,
 Nta mutekano n’icyizere cyo kubaho,
Ko icyo gihugu cyakongera kugira ubuzima.

Nta wakorewe Jenoside umenya uko izakorwa. Ni nayo mpamvu
guhangana n’ingaruka zayo, byasabye ko abantu bashakisha
umuti uwo ari wo wose, n’ibisubizo byadufasha guhangana
n’ihungabana.

Guharanira kubaho kandi neza, kurerana muri za ‘familles’
mwashinze, byabaye umuti urambye w’ibibazo byinshi mwari
mufite.

Iyo urebye umusaruro wavuye mu bisubizo twavomye mu
mwihariko w’umuco n’imibereho yacu, usanga ari umurage
(patrimoine) ukwiye kwandikwa mu mateka.

Bikandikwa cyane cyane namwe mwabigizemo uruhare, kugira
ngo uwo murage utazahererekanywa mu mvugo gusa, ukagera
ubwo utakara kandi wararamiye benshi.

Duhora tuzirikana ubutwari bw’ Imfura za AERG uko ari 12,
bashinze uyu muryango ukarera benshi.
Mumfashe tubashimire!

Rubyiruko, Bana bacu,
Iyo Umuntu agejeje imyaka 25 ntabwo aba akiri umwana, ahubwo
aba ajya inama kandi zubaka.

Ku myaka makumyabiri n’itanu, umuntu aba yaramaze gukora
amahitamo, hari ibyo adakwiriye gukora cyangwa gukinisha.
Nagira ngo rero dufatanye dutekereze ku ngingo zikurikira ndetse
zihura n’intego mwihaye, mushinga imiryango yombi ya AERG na
GAERG:

● Kuba mwarahisemo “Kwibuka” amateka ya Jenoside,
nk’intego yanyu ya mbere bifite ishingiro. Tugomba
kubikomeraho cyane, cyane ko n’itegeko-nshinga ryacu
ribishimangira.

Dukomeze guhesha abacu agaciro no kubibuka iteka, niho
tuvoma imbaraga zo kubaho.

● Gahunda yo kwibuka imiryango yazimye, mugira muti
“Ntukazime nararokotse”, ntawe idakora ku mutima!
Kuko imiryango yazimye ni ikimenyetso kidasanzwe,
kigaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi
yakoranywe.
Kwibuka ni inshingano zidafite igihe ntarengwa kandi
zizahoraho.

● Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bikomeze bijyane
no gufasha urungano rwanyu, kumva neza amateka yacu.
Mufashe ababyiruka gusobanukirwa neza Jenoside yakorewe
Abatutsi, kuyirwanya no kwimakaza Ubunyarwanda, kuko
ariyo sano duhuriyeho twese. Mujye mwirinda buri wese
ubatoza urwango.

● Kwirenga, kwiyakira no kubana n’ababiciye imiryango,
byabaye umuti usharira, ariko wavuyemo imbuto zubatse
igihugu gikomeye.

● Izo mbuto zishimangira kandi Ubunyarwanda dushyira
imbere y’ikindi icyo ari cyo cyose.

Mufite rero umuhamagaro n’inshingano (mission) yo kurinda
Ubunyarwanda.

Dukomeze gufatanya twese kugira ngo dushyireho uburyo
bunoze bwo kubwira abana badukomokaho, Jenoside
yakorewe Abatutsi no kubaka ubumwe bwacu.
Ntimuzahweme kubikora !

● Iyo umuntu abakurikiye kenshi yumva mugira muti “Imbere
heza! Imbere heza haraharanirwa! Mu buzima nta
kujenjeka!

Izi ni slogans zabaranze muri AERG na GAERG zabahaye
imbaraga zo gufata icyemezo cyo kubaho no kubaho neza.
Si ukubivuga gusa, ni no gukomeza kubikomeraho.

Nimuzishyire rero no mu buzima bwanyu bwa buri munsi,
kandi zifashe n’abagifite intege nke gutera indi intambwe.
Iyi miryango yanyu yavutse mu bihe bigoye kandi
byihutirwaga (urgence). Ubu tugeze mu bihe byo kubaka
iterambere rirambye, no gushimangira agaciro kacu.

Abashinze umuryango Ibuka mwese mwibumbiyemo, bagize
uruhare, rukomeye mu guharanira imibereho y’abarokotse,
kwibuka no kongera gusana umuryango nyarwanda.
Mukwiye rero gukomeza kuvoma kuri iyo sooko, kandi
namwe mukagira uruhare mu gukomeza izo nshingano.

● Mukomeze gufasha urubyiruko bagenzi banyu kumva neza
amateka yacu.

● Abanyarwanda bakunze kuvuga ngo “Hari ibitabonwa
n’amaso atararize!”. Hari byinshi mubona n’ibyo mutabona,
bigamije gusenya ibyagezweho no guharanira ko twasubira
inyuma.

Amaso yanyu rero akwiriye kubibona vuba, kumenya guhitamo
no guhangana nabyo!

Mujya mwumva kandi bavuga ngo “Umwambi ushuka
umuheto kandi bitari bujyane”.
Ntimuzatatire igihango!

Banyamuryango, Bana Bacu,
N’ubwo mwabashije kwirenga, ariko ntawe uyobewe ko ibikomere
bidashira burundu.

Byasaga n’aho kubasaba kubaho ari ishyano, nyuma y’ibyo
mwaciyemo.

Nyamara nk’uko Nyakubahwa Perezida w’igihugu ahora abibutsa
“Ni uko ari mwe mwari mufite icyo mutanga”. Kandi
mwarabishoboye koko!

Uyu munsi abanyamuryango ba AERG na GAERG barimo
abikorera, abakozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, abarezi,
n’ababyeyi. Hari ibisubizo mutanga dukwiye gukomeza gufatanya,
nk’ umusanzu wo kubaka u Rwanda twifuza.

Mwatangiye kandi gufatanya n’inzego zitandukanye mu guteza
imbere no kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Tuzakomeza gushakisha umuti w’ihungabana kugira ngo
tunarinde na generations zizadukurikira.

Rubyiruko, Bana bacu!
U Rwanda, igihugu cyacu twongeye kubona, no kubanamo
nk’Abanyarwanda, ni ishema ryacu.

Mukomere k’Ubumwe bwacu, nibwo shingiro ryo kubaho,
tukubaka u Rwanda, abato bavukiramo, bakuriramo, kandi
bibonamo.

Nsoje mbifuriza kugira Isabukuru nziza.
Tubahaye umugisha wa kibyeyi
Murakoze!

Reba ijambo rya Madamu Jeannette Kagame muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ese mwizeye ko Bose bafite amahoro nubwo bariho kd barize babayeho nabi oya muzarebe neza munasuzume kko iyo uwifuje ko utabaho akabona urize ariko nta mibereho arishima mubwfashe bihangire imirimo

Alias yanditse ku itariki ya: 6-11-2021  →  Musubize

Ese mwizeye ko Bose bafite amahoro nubwo bariho kd barize babayeho nabi oya muzarebe neza munasuzume kko iyo uwifuje ko utabaho akabona urize ariko nta mibereho arishima mubwfashe bihangire imirimo

Alias yanditse ku itariki ya: 6-11-2021  →  Musubize

Erega uwafashe umugambi wo kugutsemba ntazigera atuza nagato hari abatatwifuriza ko twagira imbere heza nkuko tubyifuza gusa ibihe twaciyemo nibyo byari ingorabahizi kurusha ubu rero humura nubwo hari ibitaratungana ariko bizatugana kuko twashatse umucyo ubwo twari mu icuraburindi turawubona kuwusigasira ntibizatunanira kandi nkuko duhora tubivuga gahunda ni shinga icumu n ahakomeye ryinjire ibyo bikitugora bizakemuka

Sandra Igihozo yanditse ku itariki ya: 9-03-2023  →  Musubize

Nkabanyamuryango tubanje kubashimira tubikuye kumutima igitekerezo iyo umubyeyi afashije umwana kwiga anamushakira uko abona akazi cg akamuhangira imirimo harimo kumuha igishoro agacuruza akiteza imbere.
Ese umubyeyi arihiye umwana minerivali ntabone akazi aramwihorera cg amushakira igishoro.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka