Uwohereza amafaranga kuri MoMo avuye kuri BK azajya akatwa 0.5% byayo

Banki ya Kigali (BK Plc), yatangarije abakiriya ko kuva tariki 01 Ukwakira 2022, uwohereza amafaranga kuri telefone (MoMo) itari iye, azacibwa ikiguzi cya 0.5% by’amafaranga yoherejwe.

Bivuze ko uwohereza amafaranga 1000Frw ku yindi nimero ya telefone itari iye, azakatwa amafaranga 5Frw kuri konti ye iri muri BK, mu gihe yohereje amafaranga ibihumbi 50Frw (ni urugero), azakatwa amafaranga 250Frw.

Itangazo Banki ya Kigali yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo rigira riti "Mu gihe amafaranga yoherejwe kuri MoMo ya nyiri konti nta kiguzi kishyurwa kuri iyo serivisi".

Ibigo by’Itumanaho byo byari bimaze igihe byarashyizeho ikiguzi ku muntu wohereza amafaranga ayavana kuri Mobile Money cyangwa Airtel Money, ayohereza kuri konti iri muri Banki.

Banki ya Kigali ivuga ko serivisi yo kohereza amafaranga kuva kuri iyo Banki ajya kuri MoMo, izaba ari ubuntu mu gihe konti zombi (iy’umuntu afite muri Banki n’iya MoMo muri telefone ye) zahujwe.

Banki ya Kigali yatanze nimero za telefone 4455 umuntu yahamagaraho mu gihe yaba akeneye ibindi bisobanuro kuri iyi serivisi, yo kohereza amafaranga kuri MoMo avuye kuri Banki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka