Uwo mudasangira inkono ntimuzashyirwa mu cyiciro kimwe cy’ubudehe

Hirya no hino mu gihugu abaturage batangiye gushyirwa mu byiciro bishya by’ubudehe, aho abagize umuryango bagomba kuba basangira inkono imwe kugira ngo bashyirwe mu cyiciro kimwe.

Mu midugudu imwe n'imwe mu turere twose tw'igihugu habereye igerageza ryo gushyira abaturage mu byiciro bishya by'ubudehe
Mu midugudu imwe n’imwe mu turere twose tw’igihugu habereye igerageza ryo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe

Umuyobozi w’Ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo, Yvette Dusenge, avuga ko umuntu ugize urugo utazashyirwa mu cyiciro kimwe n’abandi ari umukozi wo mu rugo, kuko we abarurirwa iwabo aho avuka.

Dusenge yagize ati “Uwo mutabana afite inkono ye, umwana w’umusore (cyangwa umukobwa) niba hari ahantu yagiye akaba afite inzu ye, yitekera atabana n’umubyeyi we, arahabwa icyiciro cye nubwo aba ari ingaragu”.

Icyakora niba hari umugabo cyangwa umugore uca inyuma uwo bashakanye akajya kuba mu rundi rugo, irangamimerere rye (ikoranabuhanga) riba rigaragaza ko hari aho afite uwo bashakanye, ku buryo adashobora kwibaruza kuri urwo rugo rushya yagiyemo ngo bimushobokere.

Nanone hari ushobora kuba afite abagore cyangwa abagabo barenze umwe, kandi bose nta n’umwe basezeranye mu mategeko, uwo muntu ngo ashobora kwihitaramo umwe muri izo nshuti ze akamwiyandikaho mu cyiciro kimwe cy’ubudehe.

Dusenge yakomeje agira ati “Tugere hirya dusange hari umugore witwa Madarina ufite abana bane yabyaranye n’undi muntu, byaba ari mu bwumvikane cyangwa mu mategeko, urwo ni urugo rw’abantu batanu rukuriwe na Madarina”.

Bamwe mu bagize ingo baravuga ko hari abo bashakanye cyangwa abana babo babahemukira ku buryo badakwiye kubarurirwa mu cyiciro kimwe cy'ubudehe
Bamwe mu bagize ingo baravuga ko hari abo bashakanye cyangwa abana babo babahemukira ku buryo badakwiye kubarurirwa mu cyiciro kimwe cy’ubudehe

Ibi bisobanuro ku byiciro bishya by’ubudehe hari abaturage byateye kwihakana abo bashakanye cyangwa abana babo, bavuga ko badakwiye kwibaruza mu cyiciro kimwe kuko ngo babahemukira.

Nyiranzabanita Jeannette utuye mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Matare, mu Murenge wa Rugarama w’Akarere ka Gatsibo, asaba ko umugabo we basezeranye imbere y’amategeko yibaruriza ahandi ku wundi mugore yashatse, bitewe n’uko uwo mugabo atacyitaye ku rugo rwe rwa mbere.

Nyiranzabanita agira ati “Umugabo twavanye mu Ruhengeri ageze ino aranta atera umukobwa inda, uwo mukobwa amuca miliyoni y’amafaranga ndayatanga, babyaranye umwana none baransahura bakajya kubyirira, nakwifuza ko uwo mugabo agenda akibaruriza aho yagiye jyewe n’abana banjye tukimenya ku cyiciro cyacu”.

Uwitwa Ngerero Faustin w’imyaka 66, avuga ko afite umwana w’umuhungu w’imyaka 28 uhora atera inda abakobwa akamuzanira abuzukuru, akanamukubita, none ngo igihe kirageze ko uwo muhungu afata abo bana akabajyana bakajya gukora urugo rwabo rufite ikindi cyiciro.

Abaturage batanga ibitekerezo ku byiciro bishya by'ubudehe
Abaturage batanga ibitekerezo ku byiciro bishya by’ubudehe

Buri muntu mu bafite ibibazo avuga ko igihe cyo kwishyura ubwisungane mu bwivuza nikigera, cyangwa undi musanzu Leta yasaba urugo rwose, ari bwo hazavuka ibibazo biremerereye ingo zimwe na zimwe, bitewe na bamwe mu bazigize.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Manzi Théogène, avuga ko iki atari igihe cy’uko umugabo cyangwa umugore yihakana uwo bashakanye cyangwa umwana we, ndetse ko atari n’igihe cyo guca imanza zijyanye n’imibanire y’abantu.

Ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), kivuga ko igerageza ryakozwe mu midugudu imwe muri buri karere, ari ryo rizagaragaza uko igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe gikwiye kuzakorwa kugera mu kwezi kwa Mutarama 2020.

Ibyo byiciro bitanu bishya bizatangira kugenderwaho guhera mu kwezi kwa Gashyantare 2021, bigizwe n’inyiguti guhera kuri A iranga urugo rwinjiza amafaranga arenze ibihumbi 600 buri kwezi, B iranga urugo rwinjiza abarirwa hagati ya 65,000 Frw kugera kuri 600,000Frw.

Inyuguti ya C iranga urugo rwinjiza hagati ya 45,000frw na 65,000frw buri kwezi, iya D iranga urugo rubona munsi ya 45,000Frw (ahanini ruba rurimo umuntu ufite imbaraga ariko nta mikoro afite), naho E ikabarirwamo abantu b’intege nke batagira aho bakura ibibatunga.

LODA ivuga ko abantu bo mu cyiciro cya E bazajya bahabwa ibibatunga by’ubuntu kuko ari abageze mu zabukuru, abafite ubumuga cyangwa uburwayi bukomeye, abana b’impfubyi bibana cyangwa urugo ruhagarariwe n’umunyeshuri utagira ahandi akura amikoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni nk’ibarura noneho

kamiri yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka